Iyobokamana
Trending

Abayisiramu bakomeje kotsa igitutu sosiyete yakoze umupira wambawe na Jay-Z uriho ifoto y’umusigiti w’amateka.

Zeddie loky ni umunyamerika w’umunyamideri akaba n’umuhanzi w’umunyabugeni aherutse gusohora imipira yakoze iriho ifoto y’umusigiti w’amateka uherereye ku kirwa cyo muri kenya kitwa Lamu .nyuma yo gukora uyu mupira umuraperi Jay-Z yaje kugaragara awambaye bimwe mu bintu byababaje abayobozi n’abayoke b’idini ya isilamu.

Mu kiganiro bagiranye na BBC abayobozi b’umusigiti wa Riyadha bavuze ko bababajwe nuko iyo mipira iriho ahantu hatagatifu ishobora kuzambarirwa n’ahantu hatari hatagatifu nko mu tubari . Gusa ariko umuyobozi w’uyu musigiti yavuze ko bemeye ibaruwa isaba imbabazi nyuma yo kubona ko yanditswe ntaburyarya. Mu kwisobanura uyu musore Zeddie yavuzeko yakoze uyu mupira mu rwego rwo kugerageza kuzamura izina rya Lamu nkahantu nyaburanga hashyizwe mu hantu ndangamurage ku isi na UNESCO .

Uyu musigiti wubatswe mu kinyejana cya 19 ubu ni hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo benshi muri kenya, kuri uyu musigiti hariho inyandiko zandukishijwe intoki mu 1837 ni nakimwe mu bigo bya kera bya kisilamu bigikora muri Afurika y’iburasirazuba.

Umunyamabanga mukuru w’umusigiti wa Riyadha na centre islamic ya Riyadha yavuze Abubakar Badawy yavuzeko abasengera muri uwo musigiti barakajwe n’amafoto ya Jay-Z yambaye umupira uriho umusigiti wabo, iyi foto ya Jay-Z yambaye uyu mupira yafashwe taliki 30 werurwe ubwo yasohokaga muri resitora iherereye muri santa monica ho muri california .

Bamwe mu basengera muri uwo musigiti barakariye abayobozi babo babashinja kubigiramo uruhare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site