Amakuru
Trending

Ambasaderi w’Ubutariyani muri congo yishwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 gashyantare 2021, ambasaderi w’Ubutariyani muri rebuburika iharanira demokarasi ya Congo yiciwe mu gitero cyagabwe ku muryango w’abibumbye muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Congo ndetse  na guverinoma y’I Roma.

Luca Attanasio yitabye Imana nyuma yo gukomereka ubwo  ikigo  cy’umuryango w’abibumbye kita ku biribwa cya WFP cyaraswagaho igihe yari mu mirimo y’ubutumwa bwe.

Majoro Guillaume Djike, umuvugizi w’ingabo muri kivu y’amajyaruguru yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko, abandi bantu batatu nabo biciwe muri icyo gitero. Abantu babiri bandi bapfuye ngo yari umushoferi ndetse n’umurinzi (body Guard). WFP kandi yavuze ko abandi bagenzi benshi bahakomerekeye.

Minisitiri w’intebe w’ubutariyani yihanganishije cyane ababuze ababo, mugihe  perezida Sergio Matterella we yamaganye icyo gitero.

Attanasio w’imyaka 43  yari ahagarariye igihugu cy’ubutariyani muri Kinshasa kuva muri 2017,yagiye mu mirimo ya diporomasi muri 2003, aho yakoreye muri Switzerland, Morocco na Nigeriya.

Umu diporomate wo muri Kinshasa yavuze ko Ambasaderi yakomerekejwe bikabije n’isasu yarashwe munda nyuma akajyanwa ku bitaro mu mugi wa Goma ubwo yari amerewe nabi cyane.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, WFP yagize iti:” ikipe yari iri mu rugendo iva Goma yerekeza ku ishuri rihabwa ibiryo na World Food Program (WFP)  muri Rutshuru ubwo ibi byabaga. Igitero cyagabwe mu muhanda wari waharuriwe abajyayo ariko nta barinzi babaherekeje”.

Imitwe y’inyeshyamba yihishe mu mashyamba ya kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru ikunze guhitana abantu benshi. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryavuze ko, inzirakarengane z’abasivire  zigera ku bihumbi 2 zimaze kwicirwa muri kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru ndetse no muntara ya Ituri umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site