Imyidagaduro
Trending

Amwe mu mafoto yaranze igitaramo cya bruce melody wishimiraga amasezerano yagiranye na Kigali arena.

Bruce Melodie yataramiye abakunzi be, yishimira amasezerano yaraye asinyanye na Kigali Arena anashimira abamubaye hafi mu myaka amaze mu muziki.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Arena, Bruce Melodie afatanyije n’itsinda rya Symphony Band basusurukije abakunzi b‘uyu muhanzi mu gihe kingana n’isaha yose.

Nyinshi mu ndirimbo zigezweho z’uyu muhanzi yaziririmbiye abakunzi be muri iki gitaramo cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Usibye Kenny Sol baririmbanye indirimbo Ikinyafu, iki gitaramo cyari icya Bruce Melodie wenyine.

Amasezerano uyu muhanzi yishimiraga, amwemerera gukorera ibintu bitandukanye muri Kigali Arena birimo nk’ibitaramo, ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi byose byatuma ahitabaza mu bikorwa bye ibyo aribyo byose.

Usibye kuba bazamufasha muri serivise zitandukanye, Bruce Melodie afite inshingano zo kwamamaza iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro.

Ni amasezerano byatangajwe ko afite agaciro ka miliyoni 150 Frw, icyakora ntabwo byavuzwe igihe azamara.


abagize itsinda rya Symphony band nibo bafashije Bruce melody.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site