AmakuruIyobokamana
Trending

Amwe mu mafoto yaranze umunsi mukuru wa Eid al-Fitr mu Rwanda.

Abayisilamu bo mu Rwanda bishimiye kongera guteranira hamwe ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bwa mbere kuva Covid-19 yakoreka isi, kuko umunsi nk’uyu uheruka bawizihije bari mu ngo zabo.

Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku rwego rw’igihugu, ahari hateraniye abayoboke b’idini ya Islam 500.

Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire, ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe.

Ati “Turashima Imana yo yadushoboje kuba dukoze iri sengesho, tukarikorera mu mbaga nk’uko twari dusanzwe tubikora mbere, si ku bwacu ni ku bw’Uwiteka no ku buyobozi bwacu bwiza, bwaduhaye ubu burenganzira.”

Ramadhan Abdul umwe mu bizihirije Eid al-Fitr muri Stade yagize ati “Ni byishimo byasaze mu mitima y’Abayisilamu bose, amalayidi abiri ashize, Abayisilamu ntibigeze bagira uburyo bwo gusarira muri stade kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko kubera ko cyagiye kigabanuka ubuyobozi bwatorohereje, none Abayisilamu basariye hamwe nyuma y’igihe kirekire babikumbuye.”

Sheikh Salim Hitimana yavuze ko igihe cy’igisibo ari nk’igihe cy’ingando Imana yahaye Abayisilamu ngo bikebuke bisuzume, basenge kandi bakore ibikorwa byo gufashanya no kuremerana.
Murenzi Abudlah nawe ari mu bitabiriye iri sengesho.
Yashimiye abakoze ibyo bikorwa ndetse abasaba gukomeza kubikora na nyuma yo kurangiza igisibo cya Ramadan.

Ati “Turahamagarira abashoboye kuva muri uku kwezi kwa Ramadhan, iminsi 30, hari byinshi bakoragamo bashobora gukomeza ndetse bakabisangiza n’abandi mu minsi izaza bakazagorerwa ijuru.”

Abayisilamu batandukanye hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by’ubwitange binyuranye mu minsi 30 y’igisibo ishize, aho bakoresheje ikoranabuhanga nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19, ndetse no ku munsi nk’uyu wa Eid al-Fitr basabwe kuwizihiriza mu rugo nka kimwe mu bituma Coronavirus idakwirakwira.

Kugeza ubu mu misigiti 665 iri mu Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo niyo ikora, indi yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
General Mubalak muganga nawe yifatanije n’abandi bayisilamu muri iri sengesho.

Amafoto ya igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site