Showbiz
Trending

Amwe mu mafoto y’ubukwe bwa producer knox beat na Rocky kimomo wamubereye parrain.

Joseph Habimana wamenyekanye nka knox beat yarushinze nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice taliki 25 werurwe, mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Knox usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain nk’uko byanagenze ubwo yajyaga gusezerana mu murenge.
Ubwo bari Mu murenge Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yagaragaye inyuma y’umugeni yambaye ingofero ibintu byatangaje benshi

Knoxbeat akoze ubukwe na Akamikazi Bernice nyuma yo kwemererwa n’umukunzi we ko bazabana akaramata muri Mutarama 2021 ubwo yamwambikaga impeta.

Knoxbeat akaba asezeranye kubana akaramata na Akamikazi Bernice nyuma y’uko hari umukobwa bari bamaranye imyaka itari mike bakundana,ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

Knoxbeat, ni umwe mu ba Producer bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.

Uyu musore yakoze kandi indirimbo zirimo ‘Kadance’ ya Yvan Muzik na Uncle Austin, ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Nyibutsa’ ya Adrien Misigaro na Miss Dusa n’izindi.

Yakoze kandi ku ndirimbo nyinshi King James amaze iminsi asohora, iza Dj Zizou n’abandi bahanzi banyuranye
rocky kimomo na knoxbeat ubwo bajyaga gusaba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site