Imikino
Trending

Arsene wenger wabaye umutoza wa arsenal ari mu Rwanda.

Arsene Charles Ernest Wenger umufaransa wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Wenger asigaye ari Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA. Inama yitabiriye izabera muri Kigali Serena Hotel, aho mu bandi bazayitabira harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo

Arsene wenger yabaye umutoza wa arsenal kuva mu 1996 kugeza mu 2018 aho yayivuyemo yerekeza muri Fifa kurubu agize imyaka 72 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site