Imikino
Trending

AS Kigali ikomeje kwiyubaka arinako inasinyisha abo Rayon yari itezeho amakiriro.

Rugwiro Hervé wari usanzwe ari myugariro w’ikipe ya Rayon sports fc na Kakure Mugheni fablice wakiniraga AFC leopard yo muri kenya bamaze gusinyira AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya caf confederation cup.

Ku wa Gatandatu ni bwo iyi kipe y’Abanyamujyi yasinyishije abakinnyi bombi ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko byemejwe n’munyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis.

Rugwiro Hervé ukina hagati mu bwugarizi, yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yagezemo mu 2019, avuye muri APR FC.

Yagiye gusimbura Karera Hassan waguzwe na APR FC binyuze muri Kiyovu Sports yari yaramutije mu gihe kandi ibiganiro na Bayisenge Emery wasoje amasezerano bigikomeje.

Undi mukinnyi wasinyiye AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru ni Mugheni Kakule Fabrice wari umaze umwaka umwe akina muri AFC Leopards yo muri Kenya, aho yageze avuye muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga wakiniye amakipe arimo Police FC na Kiyovu Sports, yaguzwe nk’umusimbura wa Nsabimana Eric ‘Zidane’ wagiye muri Police FC.
Mugheni fablice yagiye muri AFC leopard avuye muri Rayon sports.

Rugwiro na Mugheni, bombi biyongereye kuri rutahizamu Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports na Uwimana Guillain waguzwe muri Etincelles FC mu gihe Kalisa Rachid na we aheruka kongera amasezerano.

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, AS Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2021/22. Mu mwaka ushize w’imikino, yagarukiye mu ijonjora ribanziriza amatsinda, aho yasezerewe na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site