Imyidagaduro
Trending

Assia wamenyekanye muri firime nyarwanda yiyamye abagenda bavuga ko atwite.

Umutoni Assia yamenyekanye mu mafilime menshi atandukanye yakunzwe n’abatari bacye mu bakurikirana sinema nyarwanda. Assia yagiye avugwaho ibintu byinshi bitandukanye mu rukundo aho yagiye avugwaho gukundana nabamwe mu basitari muri sinema babaga bakinanye gusa bikarangira abihakanye.

Kurubu assia yiyamye abantu bakomeje kumuvugaho ibihuha aho yabasabye kubihindura bitakorwa akazitabaza inzego z’ubutabera. Hari hashize iminsi havugwa inkuru yuko uyu mukinnyikazi wa filime nyarwanda yaba atwite akaba aricyo cyatumaga ataragikunze kugaragara.

Assia akunze kugaragara cyane mu itangazamakuru yamamaza ibikorwa bye birimo na filime ze akina, kompanyi y’ubukerarugendo n’ibindi, yari amaze iminsi atagaragara kugeza aho bimwe mu binyamakuru bitangaje ko impamvu atakigaragara ari uko atwite.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI tv, uyu mukobwa yavuze ko impamvu atagaragaraga ari uko ntacyo yari afite cyo gutangaza.

Ku byo gutwita Assia yavuze ko adatwite ndetse ko binabaye byaba ari umugisha ariko ntakuri kwabyo, ababivuga ngo baba babuze ibyo bavuga.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abantu bamutangazaho ibihuha kubihindura bakajya babanza kumubaza kuko ntawe aba yanze kwitaba bitaba ibyo ngo azitabaza inzego zibishinzwe. Kurubu assia afite filime y’uruhererekane yitwa gatarina ica kuri YouTube ye akaba ari n’umukinnyi muri seburikoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site