BARACk OBAMA na MICHELLE OBAMA BARYOHEWE N’IBIRUHUKO BY’IMINSI MIKURU .
Uwahoze ari perezida wa America Barack Obama ndetse n’umugore we Michelle Obama ni bamwe mubantu bazwi cyane n’abantu batari bacyeya Ku isi.aba bombi bakunze kurangwa n’ubufatanye mu kubaka umuryango kuko akenshi uba usanga bari kumwe bafatanya bishimanye ndetse igihe kinini usanga bari kumwe n’abana babo 2 Sasha na Malia.mubyukuri bagaragara nku’umuryango wishimye kandi ukundana benshi bakwigiraho.
Nyuma yaho Barack Obama arangirije manda ye yo kuyobora America yagiye agaragara cyane we n’umugore we mu biganiro bitandukanye ndetse bagiye bavuga kenshi berekana ko bagifite umuhate wo kuzamura America no kuyigira nziza kurushaho.
Aba bombi bagenda bagaragaza uburyo bagiye babaho mubihe bya guma murugo aho usanga bavuga ko babaga bakora ibintu bitandukanye murugo , bakina n’abana babo ndetse ko byabahaye umwanya uhagije wo kuba hamwe nk’umuryango.

Kuri ubu aba bombi bari mu kiruhuko cy’iminsi mikuru ahazwi nka Hawaii.Barack na Michelle Obama muri iyi minsi bameze neza mu biruhuko muri Hawaii aho bafotowe ku wa kabiri batose akazuba kabacanyeho mu mwenda wo kogana ubwo bari hamwe mu nyanja.Aba bombi bafotowe mu mazi ahitwa Kailua Bay, hafi cyane ya Plantation estate inzu yabo bakundaga gukodeshaga mu biruhuko igihe Barack yari akiri ku butegetsi. Michelle wasaga nkaho yakoze akazi kenshi yari afite ingashya agenda agashya mugihe umugabo we yicaye inyuma ye areba uburyo abikora.Hanyuma! Umugabo nawe yatangiye gufasha umugore nubwo bombi bagashyaga bajyana mu cyerekezo gitandukanye.

Michelle Obama yagaragaye yiyambariye umwambaro wo kogana nta make up yisize ndetse umusatsi we yawufungiye inyuma kuburyo utaza mumaso. Naho Obama we yiyambariye ingofero ya baseball n’amadarubindi y’izuba .munyanja wabonaga bari kumwe numuntu usa nkaho ari umurinzi w’ibanga ari hafi yabo ndetse n’abandi bantu bacye bari mutwato duto.

Abakobwa babo 2 Sasha na Malia ntibagaragaye aho gusa birakekwa ko nabo bari kumwe nabo muri ibi biruhuko.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba bahaguma muri uyu mwaka cyangwa niba hari ahandi. Bombi bavuga ko barimo gutegura gahunda zitandukanye ku kirwa cya Oahu.