Amakuru

Brazil : Icyorezo cya Covid-19 cyafashe indi ntera.

 

Igihugu cya Brazil, ni kimwe mu bihugu kugeza ubu byashegeshwe cyane n’icyorezo cya coronavirusi, kuko kiza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abantu benshi banduye iki cyorezo, ndetse n’abantu benshi bahitanywe na cyo.

Mu byumweru bishize muri iki gihugu muri Amazonas  habonetse ubwoko bushya bw’icyorezo cya covid-19, ndetse bikaba byarongereye cyane umubare w’abandura iki cyorezo ku munsi muri iki gihugu kuko iyi ndwara nshya ishobora kuba yandura ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’iyabanje.

Kugeza ubu ibintu bigeze ku rwego rwo hejuru, aho ibitanda byo mu bitaro byita ku barwaye ba coronavirusi byabaye bicye ndetse ubushobozi bwo kongerera umwuka abarwayi barembye cyane bukaba bwatangiye gushira.

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko, bitewe n’ubwinshi bw’abarwayi ndetse n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bushya buboneka buri munsi, ubushobozi bwo guha abantu bose ubuvuzi bwabaye bucye bikaba bituma benshi bapfira mu ngo babuze ubufasha bujyanye n’ubuvuzi.

Abarwayi benshi barwariye mu bitaro usanga barenze ubushobozi bw’abantu ibitaro bigomba kwakira, ibi bigatuma ibitanda byangirika cyane ndetse abenshi bagapfa habuze umwuka wo kubongerera (oxygen).

Umuhanga muby’indwara z’ibyorezo Jesem Orellana   yavuze ko, umugi wa Manaus  ibintu biteye ubwoba aho asobanura ko ibitaro byakira abantu byabaye bicye, ibitanda by’abarwayi byashize ndetse ko nta oxygen ihagije ku barwayi bose barembye.

Orellana yagize ati:” Manaus irarangiye”.  Avuga ko ibintu birimo kuba muri aka gace bishobora no gukwira muri Brazil hose. Orellana ukora muri Fiocruz Amazonia, ikigo cya Manaus  cy’ubushakashatsi ku buzima mu gihugu  , yabwiye Al Jazeera ati: “Ntabwo bishoboka gusa ko bizabaho, ahubwo biri  kuba.”

Igihugu cya Brazil kimaze kugira abantu 216,000 bapfuye bazize covid -19  kuva icyorezo cyatangira, kikaba kimaze kandi kugira abantu banduye iki cyorezo bagera kuri miriyoni 8.8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site