Imyidagaduro

Byinshi kuri Annah series film y’uruhererekane izanye itandukaniro muri series nyarwanda.

Buri gihangano cyose cyane mu byakozwe n’ababisobanukiwe usanga gifite ubutumwa runaka cyangwa inyigisho gisigira abagikurikirana. Annah series ni film y’uruhererekane yakozwe ikanategurwa na Real films ifatanyije na Leone media services.
Annah na soral abakinnyi ba Annah series.

Annah series yanditswe mu buryo bw’intekerezo zitabayeho ariko zitanga ubutumwa runaka cyangwa (fiction story) mu rurimi rw’amahanga.
ben-g na Annah

Annah series igaruka cyane cyane ku mibereho ya burimunsi ya kinyafurika,urukundo ndetse n’umuziki nk’insanganyamatsiko zayo, ubwo irwandamedia.rw yaganiraga na shimwa mamilien wayanditse akanayiyobora yatangiye atubwira ko iyi film yahoze yitwa “the last sight, the first blink series ” ugenekereje mu kinyarwanda bivuga “indoro yanyuma guhumbya bwa mbere ” bishatse kuvuga ko Annah nyuma yo kubura mukuru we aribwo yahumutse amaso agatangira kubona byinshi.
clemy mutuga wakinnye ari Annah.

Bamaze kubona Annah nk’umwe mu bakinnyi b’Imena nibwo biyemeje kuyita Annah series kugirango bijye byorohera abazayireba gufata izina ryayo no kuyishakisha byoroshye.

Agaruka ku itandukaniro ryayo n’izindi film z’uruhererekane Mamilien avugako ari film ikurikije uburyo bwose bw’imyandikire y’inkuru ndende ikaba uruvange rw’inkuru ibabaje n’inkuru ishimishije ibyo bita Tragicomedy mu rurimi rw’icyongereza.
shimwa mamilien wanditse akanayobora Annah series.
shema virgile ufata amashusho ya Annah series.

Agaruka ku cyamuteye gukoresha abakinnyi batamenyerewe muri cinema nyarwanda yavuze ko yakunze kumva ibiganiro byatangwaga na Gakumba Patrick wamenyekanye nka super manager aho yakundaga kugaruka cyane ku ijambo from zero to hero , from nothing to something. Avugako ayo magambo yamwubatse cyane bigatuma akinisha abakinnyi batemenyerewe muri cinema nyarwanda ariko bayifitiye urukundo.

Kurubu iyi film ica kurubuga rwa youtube rwa real Rwandan movies ikaba igeze kuri episode ya kane.

Kanda hano ukurikirane Annah series

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site