Amakuru

Covid-19: kenya amwe mu mashuri yatangiye kwigishiriza munsi y’ibiti.

Taliki 04 Mutarama amashuri menshi yo muri kenya yongeye gufungura imiryango nyuma y’amezi hafi 9 yari ashize amashuri afunzwe kubera icyorezo cya covid-19 cyibasiye ikigihugu ndetse n’isi muri rusange.

Ubwo amashuri yongeraga gufungurwa ababyeyi benshi bagiye bagaragaza impungenge ku buzima bw’abana basaga miriyoni 15 bari bateganijwe ko aribo batangirana n’umwaka, kurubu abayobizi batandukanye b’amashuri bavugako bari guhura n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije ku buryo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda coronavirus bitaza byoroshye, uretse ibyumba abayobozi bagaruka ku kibazo cy’abanyeshuri bataragira umuco wo kwambara udupfukamunwa n’ikibazo cy’amazi n’isabune bidahagije byo kwifashisha mu gukaraba intoki.

Minisiteri y’Uburezi ivugako iri gukora ibishoboka byose ngo igikorwa cyo gusubukura amasomo ntikigire ikibikoma mu nkokora.

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye ku kibazo cy’isubukurwa ry’amashuri abarimu bari gushishikariza bagenzi babo kwigishiriza abana munsi y’ibiti biba mu busitani bwakozwe himakazwa kubungabunga ibidukikije mu mashuri.

Padiri Henry Ndune ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika Arikidiyosezi ya mombasa aganira n’itangazamakuru yagize ati”kwigira munsi y’ibiti ni ingamba zigihe gito twafashe nk’abarezi, ntago minisiteri y’uburezi yakwishimira ko abana bakomeza kwiga mu buryo bugoranye nkubwo.” Asoza avugako nubwo bigoranye ubu buryo bwo kwigira munsi y’ibiti buruta kuba abana baguma murugo batari kwiga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site