Ubuzima
Trending

Covid-19: ubushinwa buri kubaka inkambi izajya yakira abarwayi barenga 4000.

Ubushinwa bwihutiye kubaka inkambi nini izajya ijyanwamo abari mukato.Inkambi izajya yakira abantu barenga 4000.

Ni nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya Covid-19 muri uku kwezi cyatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bashyirwa muri guma murugo.

Iyi nkambi iherereye mu nkengero za Shijiazhuang, umugi mukuru w’intara ya Hebei, ikikije umurwa mukuru w’iki gihugu, Beijing.

Ubushinwa bwashinjwe uruhare mu ikwirakwizwa rya virusi, aho hagiye humvikana inkuru zavugaga ko u bushinwa bwamenye ko coronavirus ihari gusa ngo ntibubimenyeshe ibindi bihugu.

Abayobozi muri Shijiazhuang, aho iki cyorezo kibarizwa, batangiye kwipimisha no gufunga bimwe mu bikorwa bihuriramo abantu benshi, bimura ibigo byose mu byashyirwagamo abari mukato bigiye gushyirwa hamwe hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya virusi.

Abakozi bubaka ikigo cy’akato muri Shijiazhuang, intara ya Hebei, mu Bushinwa, ku ya 18 Mutarama.

Inkambi nshya izashyirwamo abari mukato izajya izanwamo abarwayi ba Covid-19 bemejwe, mu gihe abayobozi bakomeje gahunda yagutse yo gukurikirana no gupima.

Ubusanzwe byari biteganijwe kubakira abantu 3.000, ariko kuva ubwo byongerewe ubushobozi bwa 4.160. Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi wungirije wa Shijiazhuang, Meng Xianghong, yatangaje ko abakozi barenga 4000 bakora mu bwubatsi bakoze “iminsi itandatu bakora amanywa nijoro” kugira ngo barangize icyiciro cya mbere kizo nyubako.

Abayobozi batangije kubaka ku ya 13 Mutarama kandi igice cya mbere cy’inkambi kiruzuye kuburyo cyakoreshwa, mu gihe kubaka bikomeje mu cyiciro cya kabiri, nk’uko bitangazwa na televiziyo ya Leta CCTV.

Biteganijwe ko buri cyumba kizaba gifite metero kare 18, kandi kizaba gifite ubwiherero bugezweho, ameza, intebe, ibitanda, Wi-Fi, na televiziyo nk’uko CC TV ibitangaza.

Ku wa kabiri, Ubushinwa bwatangaje ko abantu 103 bashya banduye covid-19 mugihe 58 bari bagikurikiranwa, aba bose bagaragaye mu ntara enye zitandukanye. Komisiyo ishinzwe ubuzima muriyi ntara ivuga ko ubu intara ya Hebei ifite abantu 818 banduye.

Ku wa gatatu ushize, umurwayi yapfiriye i Hebei azize coronavirus – aba uwa mbere wishwe na Covid-19 mu gihugu mu minsi 242.

Umubare w’abanduye Covid-19 mu gihugu cy’Ubushinwa ubu ugera kuri 88.557, mu gihe abapfuye ari 4,635.

Mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, abayobozi bashyize Shijiazhuang muri gahunda ya guma murugo ku ya 8 Mutarama, abaturage miliyoni 11 bose babuzwa kuva mu mujyi.

Igitangazamakuru cya Leta y’Ubushinwa CGTN byatangaje mu cyumweru gishize ko abaturage barenga 20.000 baturutse mu midugudu 12 ya Shijiangzhuang bimuriwe ahandi hantu hashyirwa mu kato.

Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni 17 ni bo bamaze kwipimisha i Hebei, abayobozi bakaba barimo gukora icyiciro cya kabiri cy’ibizamini rusange by’ubuzima muri Shijiazhuang no mu mijyi ya Xingtai na Langfang.

Ubu abayobozi ba Hebei barahamagarira abaturage kuguma mu rugo, abayobozi boherejwe mu mijyi no mu cyaro kugira ngo bakurikirane uko ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa kandi barebe ko abantu batagenda hirya no hino mu ntara no muri Beijing.

Mu majyaruguru y’intara ya Jilin,abarwayi 102 babonetse bafitanye isano n’uwitwa “supersreader”, umucuruzi wavuye mu ntara yavukiyemo ya Heilongjiang.

Ibitekerezo

  1. Iburundi hoho bagupimye bagasanga urwaye baca baguha utunini twokukwikura bakakubwira ngo taha urwarire muhira! Ariko sinzi ko ahobbataba bashaka ngo upfe batabona, ingoran nuko uca wanduza abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site