Imyidagaduro
Trending

Grammy Awards indirimbo igaruka kuri black lives matter yabaye iyumwaka abanyafurika2 baratungurana.

Burna Boy na Wizkid ba Nigeria bakora injyana ya Afrobeats bo muri Nigeria nabo begukanye ibihembo bya Grammys 2021 biri gutangirwa i Los Angeles.

Burna Boy atsindiye igihembo cya Best Global Music Album naho Wizkid atsindira icya Best Music Video kubera indirimbo ye na Beyoncé; Brown Skin Girl, yo kuri Album Lion King: The Gift.


Album Twice As Tall ya Burna Boy w’imyaka 29, yatsinze izindi enye, iriho indirimbo zaririmbyemo abandi bahanzi bakomeye nka Stormzy, Youssou Ndour, Naughty By Nature, na Chris Martin of Coldplay, kandi yakozwe na Sean Combs.

Indirimbo ishingiye ku myigaragambyo kubera iyicwa rya George Floyd n’inkubiri ya Black Lives Matter yatsindiye igihembo cya Grammys nk’indirimbo y’umwaka.

I Can’t Breathe y’umuhanzika H.E.R wa R&B yasohotse mu mpeshyi y’umwaka ushize, isubiramo amagambo ya nyuma ya George Floyd, wapfuye afunzwe na polisi i Minneapolisi.

Mu kwakira icyo gihembo, H.E.R ubundi witwa Gabriella Wilson yavuze ko atigeze atekereza ko “ubwoba n’umubabaro bye bizagira akamaro”.

Ati: “Niyo mpamvu nandika umuziki. Kandi ndashimye cyane”. Yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye mu cyumba cye iwabo. Ati: “Ndashaka gushimira papa – yararize ubwo namucurangiraga iyi ndirimbo. Niwe muntu wa mbere nayumvishije”.

Beyoncé yakoze amateka
Beyoncé yatsindiye Grammy ya 28 – ahita aba umugore wa mbere ufite ibigwi byinshi muri ibi bihembo.

Yageze kuri uwo muhigo kubera indirimbo ye ‘Black Parade’, ivuga ku gukomera kw’abirabura, indirimbo yasohoye ku munsi witwa Juneteenth umwaka ushize.

Yavuze ko ibihe yanyuzemo bitamworoheye.

Ati: “Nashakaga kuzamura, gushyigikira, no kwishimira abamikazi bose birabura bakomeje kumbera icyerekezo no kuba icyerekezo ku isi”.

Taylor Swift na Beyoncé bombi bari bitabiriye ibi birori byabaye abatumiwe bicaye bategeranye

Megan Thee Stallion nawe yakoze amateka yo kuba umuhanzi wa mbere w’umugore watsindiye igihembo cy’indirimbo ya rap nziza kurusha izindi.

Beyoncé ari kumwe na Megan Thee Stallion -uyu yanegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza, bahawe igihembo ku ndirimbo bafatanyije Savage (Remix).

Taylor Swift nawe yakoze amateka muri ibi birori byo ku cyumweru nijoro i Los Angeles, aba umuhanzi wa mbere w’umugore Album ye ibaye iya mbere inshuro eshatu.

Grammy Awards – Ibihembo bikuru

Album y’umwaka: Taylor Swift – Folklore
Indirimbo y’umwaka: H.E.R. – I Can’t Breathe
Umuhanzi mushya: Megan Thee Stallion
Megan Thee Stallion yahembwe nk’umuhanzi mushya w’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site