Amakuru
Trending

Ikihebe karundura muri Haiti kishwe nyuma yo gutoroka gereza

Umwe mu bayobozi bakomeye b’ibyihebe muri Haiti Arnel Joseph ku wa gatanu tariki 26 gashyantare yarishwe nyuma yo gutoroka gereza hamwe n’abandi bafungwa babarirwa mu amagana bikaba byanatumye abantu bagera kuri 25 harimo n’umuyobozi wa gereza bahasiga ubuzima nk’uko tubikesha Aljazeera.

Umuvugizi wa polisi, Gary Desrosiers, yatangarije ibiro ntaramakuru Associated Press ko Joseph yari atwaye moto anyuze mu gace ka Artibonite mu mujyi wa L’Estere ubwo yagwaga muri bariyeri ya polisi. Yavuze ko, Joseph yakuyemo imbunda maze akarasana na porisi.

Joseph yategekaga Village de Dieu, cyangwa ‘Umudugudu w’Imana’, umujyi muto mu mujyi wa Port-au-Prince, ndetse n’ibindi bice , harimo na bimwe byo muri Artibonite, akaba ari ishami rikuru rya Haiti kandi riherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru. Yahoze kandi ari umuntu ushakishwa cyane muri Haiti kugeza igihe yafatiwe muri 2019.

Uyu mugabo yagiye agerageza gutoroka gereza aho muri nyakanga umwaka ushize yagerageje gutoroka ubwo yashyiraga hanze imipangu ye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ubwo yari afungiwe icyaha cyo kwica, Joseph nabwo yatorotse inshuro ebyiri zose muyindi gereza i Port-au-Prince, muri 2010 na 2017.

Kuwa gatanu nibwo imfungwa zibarirwa muri magana ane (400) zatorotse gereza, 40 muri zo zigafatwa mu irasana rikomeye ryaguyemo uyu muyobozi w’ibyihebe Joseph Arnel. Bamwe bakeka ko iri toroka ryapanzwe mu buryo bwo gucikisha Joseph nubwo ubuyobozi butatanze ibisobanuro birambuye ku waba yateguye uyu mupango wo gutoroka n’impamvu yabikoze.

Ntibiramenyekana neza umubare w’imfungwa zatorotse, nubwo Desrosiers yavuze ko byibuze 40 muri bo bafashwe. Iyi gereza ya Croix-des-Bouquets Civil Prison izwiho guca agahigo ko gutorokwa n’imfungwa nyinshi mu 2014, aho imfungwa zirenga 300 muri 899 zari zifungiyeyo icyo gihe zatorotse.

Perezida Jovenel Moise muri tweet ye yavuze ko yamaganye iki gikorwa cyo gutoroka gereza kandi asaba abantu gutuza. Yongeyeho ko Polisi y’igihugu ya Haiti isabwa gufata ingamba zose kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site