Amakuru
Trending

Imbwa z’umuhanzi Lady Gaga zabonetse ari nzima nyuma yo gutwarwa n’abajura bitwaje intwaro

Imbwa ebyiri z’umuhanzikazi Lady Gaga zari zaribwe mu bujura bwitwaje intwaro zamaze gushyikirizwa abahagarariye uyu muririmbyikazi.

Lady Gaga kuri ubu uherereye i Roma mu bikorwa byo gukora filme, kuwa gatanu yatangaje akababaro yatewe no kubura imbwa ze akunda cyane ndetse ashyiraho igihembo cy’amadorari ibihumbi 500 ku muntu uzabasha kumugarurira imbwa ze ari nzima.

Ku rukuta rwe rwa twitter, Gaga yaranditse ati:” imbwa zanjye nkunda cyane Koji na Gustav zibiwe muri Hollywood. Umutima wanjye urarwaye. Ndasenga kugira ngo umuryango wanjye wongere kuba wose hamwe mu bugwaneza. Nzishyura $500,000 kugira ngo zigarurwe ari nzima. Andikira KojiandGustav@gmail.com kugira ngo utuvugishe”.

Ryan Fischer wari ushinzwe kwita ku mbwa za Lady Gaga yarashwe n’abagabo babiri banatwaye imbwa, kuri ubu akaba arimo kwitabwaho mu bitaro ndetse umuryango we ukaba wavuze ko yizeye gukira. Lady Gaga ubwo yandikaga kuri twitter yashimiye Fischer ku bwitange bwe no kurwanira ishyaka umuryango we. Yaragize ati:” nkomeje kugukunda Ryan Fischer. Washize ubuzima bwawe mu kaga ngo urwanirire umuryango wacu. Uri intwari ibihe byose”.

Umuryango wa Ryan Fischer washimiye umuganga ku bw’umurava yagaragaje mu gukiza ubuzima bwe, ndetse uvuga ko ushimira Gaga uburyo amwitaho ndetse n’umuryango we.

Ibisobanuro birambuye kuburyo imbwa zagaruwe ntibirasobanuka. Associated Press yavuze ko umugore yazizanye kuri sitasiyo ya Polisi muri Los Angels kandi abahagarariye uyu muhanzikazi bemeje ko ari ize. Umuvugizi wa polisi yavuze ko uyu mugore bigaragara ko atabigizemo uruhare kandi ko ntaho ahuriye n’ubwo bujura.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba amadorari ibihumbi 500 Lady Gaga yemeye kuzatanga ku muntu uzagarura imbwa ze yayatanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site