Imikino
Trending

Imikino: abakinnyi beza bambaye nimero 7 mu mateka ya ruhago ku isi.

Nimero 7 mu mupira w’amaguru cyane cyane mu makipe akomeye ni Nimero yubahwa ndetse idapfa guhabwa ubonetse wese. Mu myaka myinshi ishize iyi Nimero yagiye yambarwa n’indobanurez’abakinnyi cyane cyane abiganjemo ba rutahizamu.

Kuruyumunsi irwandamedia.rw twahisemo kubagezaho 10 beza mu bakinnyi babateho bambaraga nimero 7 mu mateka y-umupira w’amaguru ku isi.

10. Raul Gonzalez: uyu ni umunya esipanye wamenyekaniye cyane mu ikipe y’ibwami ya Real Madrid. Yabaye kapiteni w’iyi kipe igihe kirekire yatangiye kwambara nimero 7 mu 1995 nyuma yuko uwayambaraga muri real Emilio Butragueno agendeye icyo gihe Raul yarafite imyaka 17 mu mikino yose yakiniye iyi kipe yayitsindiye ibitego 323 byamugize umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe ya real mbere yuko aka gahigo gakurwaho na rutahizamu Cristiano Ronaldo.

9.Franck Ribery: Ribery ni umufaransa wakiniraga ikipe ya bayern Munich yayigezemo mu 2007 ahita ahabwa nimero 7 yari isanzwe yambarwa na Mehmet scholl wari umaze gusezera . Ribery yavuye muri bayern nyuma yo kuyifasha kwegukana ibikombe 23 birimo 9 by’igihugu yayivuyemo yerekeza muri Fiorentina yo mu butariyani.

8.Kevin keegan:umwongereza wigeze kubica bigacika mu ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza sezo 6 yayikiniye kuva muri 1971-77 aho atambaye nimero 7 ni mu 1974-75 mu gihe yamaranye na Liverpool keegan yayitsindiye ibitego 100 atanga imipira yavuyemo ibitego 56 yafashije Liverpool gutwara ibikombe 3.

7.David Beckham:iyo uvuze umupira w’abongereza abawuzi cyane bahita bumva izina Beckham.ku myaka 21 Beckham yabashije kwambikwa nimero 7 y’ikipe ikomeye nka Manchester United ni nimero yahawe nyuma ya eric cantona wari umaze gusezera muri iyi kipe. Nubwo Beckham atigeze yambara nimero 7 muri Real Madrid yagiyemo nyuma yo kuva muri Manchester United ntibyatumye atayitsindira ibitego 127.

6.Eric cantona: umwe mu bakinnyi bibihe byose ba Manchester United. Byagorana kumva,kureba cyangwa gusoma amateka yiyi kipe ntubonemo ibigwi by’umufaransa eric cantona wayihesheje ibikombe 11 birimo 4bya shampiyona 5 bya super cups na 2 bya Fa cup.

5.Luis Figo: Figo yambaye nimero 7 bwambere mu ikipe ya sporting Lisbon y’iwabo muri Portugal yongera kuyambara ubwo yageraga muri fc Barcelona. Figo yaje gukora ibintu bidakunze kubaho muri shampiyona ya esipanye ubwo yavaga muri Barcelona yerekeza muri mukeba wayo w’ibihe byose Real Madrid. Nubwo figo muri real atigeze ahabwa nimero 7 yayihesheje ibikombe 3 birimo 2 bya shampiyona na 1 cya champions league. Nyuma yaje kongera guhabwa iyo nimero ubwo yerekezaga muri inter Milan mu butariyani.

4.bastian schweinsteiger: uyu ntiyigeze yambara nimero 7 ahandi uretse gusa mu ikipe y’igihugu y’ubudage ari naho yakoreye amateka nka nimero 7 ubwo yayifashaga mu mikino ya nyuma y’igikombe cyisi cy’ibihugu cya 2014 baje no kwegukana

3.George Best: umwe mu banyabigwi bambaye nimero bakiri bato. Umuhorandi waje mu bakinnyi bacye barimo Mason greenwood,Brian kidd na Wayne Rooney batsindiye Manchester United ibitego byinshi bakiri mu myaka cumi na. Best nubwo yari umuhanga nta marushanwa yo kurwego mpuzamahanga yigeze akina ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

2.Garrincha: Manuel Francisco dos santos uyu yamenyekanye nka Garrincha amazina ya asanzwe ntiyigeze amenyekana ahubwo akazina ka Garrincha niko kamenyekanye cyane uyu yari umukinnyi mwiza ku kigendanye n-amacenga ari mu beza bambaye nimero 7. Ni umunye Brazil yabaye umukinnyi w’irushanwa mu gikombe cy’isi batwaye cya 1962 yagize ubufatanye n’ubucuti na pere bakinanaga.

1.Cristiano Ronaldo: Cristiano aza mu bakinnyi babashije gukinira amakipe afite amazina aremereye kandi akayageza kuri byinshi .yinjiye mu ikipe ya Manchester United avuye muri Fc porto yiwabo muri Portugal ayifasha kwegukana ibikombe byose bikinirwa ku mugabane w’iburayi birimo champiyona,champions league,Europa League, F.a cup hamwe n’igikombe cy’isi cy’ama club. Nyuma yaje kugurwa na Real Madrid yamenyekanye mu kwibikaho abakinnyi bakomeye ku isi akayifasha kwegukana buri gikombe mu bikinirwa iburayi nyuma yo kuyivamo yereje muri juventus yo mu butariyani arinayo arimo ubu nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ubuyobozi bwa real ku ngingi yo kongera amasezerano.
Kurubu byagorana kuvuga ku mupira w’amaguru utibanze kuri rutahizamu w’umunya Portugal Cristiano Ronaldo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site