Imikino

Imikino: Bigoranye Lionel Messi afashije ikipe ye kwegukana copa America anakuraho amateka mabi mu ikipe y’igihugu.

Ikipe y’igihugu ya Argentine iyobowe na rutahizamu Lionel messi yegukanye igikombe cya copa America itsinze Brazil bahuriye ku mukino wanyuma igitego kimwe kubusa.

Ku isaha ya 2:00 mu rukerera rwo kuri uyimunsi taliki 11Nyakanga nibwo umukino wanyuma w’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo kumugabane wa America (copa America) watangiraga aho Ikipe y’igihugu cya Argentine ya Lionel messi yacakiranaga na Brazil ya Neymal JR banakinanye mu ikipe ya Fc Barcelona yo mu gihugu cya esipanye.

Ni umukino aya makipe yombi yagezeho abashije gusezerera muri kimwe cya kabili ikipe za Colombia ndetse na pelu, mbere y’uyu mukino wanyuma Colombia na pelu zahuye zihatanira umwanya wa 3 mu irushanwa aho byaje kurangira wegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Colombia.

Nyirizina umukino wahuzaga Argentine na Brazil nk’ikipe z’ubukombe waranzwe n’ishyaka kumpande zombi, gusatirana kwa hato na hato.

Ku munota wa 22′ w’igice cya mbere rutahizamu w’ikipe ya PSG yo mu bufaransa Angel Di Maria yafunguye amazamu y’ikipe ya Brazil biha Argentine kuyobora umukino,Argentine nk’ikipe nkuru yabashije gukomera ku gitego cyayo igice cyambere kirinda kirangira bikiri igitego kimwe ku busa bwa Brazil.
ku ishyaka ryinshi Neymal JR byarangiye bamuciriyeho ikabutura.

Igice cya kabiri ikipe y’igihugu ya Brazil nk’ikipe yariri mu rugo yinjiranye imbaraga mu kibuga nyuma yo gukora impinduka ndetse ikanahindura uburyo yakinagamo imbaraga zayo zose ikazishyira mu busatirizi no gushaka ibitego. Algentine yakomeje kugarira yirinda ko yakwishyurwa igitego mu kazi gakomeye kagiye gakorwa na myugariro wabo Nicholas otamendi wari wabereye ibamba ba rutahizamu ba Brazil barangajwe imbere na Neymal.

Brazil yari murugo yananiwe kwishyura igitego kimwe yatsinzwe hakiri kare ku munota wa 22, iminota 90 y’umukino irinda irangira umusifuzi yongeraho indi 5 ariko biba ibyubusa aka wa mugani w’abanyarwanda ngo Atarayawe ntakuraramo abasore ba Brazil bakoze byose yewe batsinda n’igitego baracyanga kuko hari habayeho kurarira birangira ikipe ya Argentine yegukanye igikombe cyayo cya 15 kikaba icyambere itwaye iri kumwe na kizigenza Lionel messi.

Messi abashije gukuraho amateka mabi yarafitanye n’ikipe y’igihugu ya Argentine yo kuba nta gikombe arabahesha mu gihe ikipe ya Brazil yo yanditse andi mateka mabi yo kubura igikombe cya copa America bwa mbere mu nshuro zose yacyakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site