Imikino

Imikino: Rayon sports yiyongereye kuyandi makipe yagabanyije imishahara y’abakozi.

Kuva Minisiteri ya Siporo yahagarika shampiyona guhera tariki ya 12 Ukuboza 2020,ariko ntabwo Minisiteri yigize itangaza igihe shampiyona izagarukira ariyo mpamvu amakipe amwe na namwe yigize yihutira gukata cyangwa guhagarika amasezerano y’abakozi bayo.

Rayon Sports nayo iri muri ayo makipe yanze gufata icyemezo cyo guhagarika amasezerano n’abakozi bayo ahubwo yafashe umwanzuro ko abakozi bayo igiye kuzajya ibahemba umushahara wa 30% bagendeye ku amasezerano bafitanye naburi mukozi wayo.

Amakuru Infosport yamenye nuko Rayon Sports yafashe iki cyemezo mu cyumweru gishize , kandi bamaze kubyumvikana n’abakinnyi muri rusange .

Iyo urebye uburyo icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwitwara mu Rwanda, ubonako kugaruka vuba kwa Ruhago ndetse na Siporo muri Rusange biri kure ari nayo mpamvu amakipe menshi ya hano muri Shampiyona yu Rwanda adafite ubushobozi akomeje guhagarika amasezerano n’abakozi bayo.

Kiyovu Sports niyo yabimburiye ayandi guhagarika amasezerano n’abakinnyi bayo , Mukura , AS Muhanga , Musanze FC Espoir na Rayon Sports yamaze kumenyesha abakozi bayo ko bagomba kugabanya ibyo babageneraga , amakipe nka Etincelles ,Sunrise , Rutsiro FC ,Gorilla FC hari amakuru avuga ko nazo zirimo gutegura guhagarika amasezerano n’abakozi bazo.

AS Kigali yo ntago yari yatangaza aho ihagaze ariko iyi kipe niyo yonyine yemerewe gukora imyitozo kuko ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAFConfederation Cup.

Amakipe nka Police FC , APR FC na Marine mugihe zo zamaze gutangazo zitazigera zihagarika amasezerano n’abakozi bazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site