Imikino
Trending

Imvune ya Ramos ni agahinda ka Real ikaba amahirwe ya Liverpool.

Kapiteni wa Real Madrid, Sergio Ramos byamaze gutangazwa ko atazagaragara mu mikino yombi ya kimwe cya kane kirangiza cy”irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere ku mugabane w’iburayi UEFA Champions League izabahuza na Liverpool yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Myugariro wimyaka 35 yakuye imvune mu mikino y’amajonjora yo gushakisha itike y’igikombe cyisi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022.

Real izahura na Liverpool kuri uyu wa kabiri tariki 6 Mata aha Real izaba iri mu rugo i Santiago bernabeo,naho kuwa gatatu 14 Mata Real izasura Liverpool mu mukino wo kwishyura.

Mu gahinda kenshi Umunya Espagne Sergio Ramos yagiye kuri Instagram ati: “Niba hari ikintu kimbabaje, nukuntu ntazafasha gufasha ikipe muri iyi mikino ikomeye isaba ubunararibonye no kwitanga cyane”.

Ramos yavuze ko yabonye iki kibazo ubwo yari mu kibuga cy’imyitozo nyuma yo gutsinda Espagne itsinze Kosovo ibitego 3-1 ndetse na nyuma yo gucishwa mu cyuma kuri uyu wa kane bakemeza imvune ye.

Aya makipe yombi ubwo yaherukaga guhura muri Iri rushanwa byarangiye havutse ikibazo hagati ya Ramos na Mohamed Salah ukina imbere mu busatirizi bw’ikipe ya Liverpool, wakomeretse bikomeye ku rutugu avunwe na Ramos ku mukino wa nyuma wa 2018 wabereye i Kiev.

Real byarangiye ibashije gutsinda uwo mukino n’ibitego 3-1 inegukana igikombe cyuwo mwaka.

Mu mukino usa nugiye kwisubiramo mu ntangiriro z’iki cyumweru Salah yavuze ko nta nzika afitiye Sergio Ramos wamuvunnye bikamuviramo gusiba imikino ibanza y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu ikipe y’igihugu cye cya misiri.

Yatangarije ikinyamakuru Marca cyo muri Esipanye ati: “Reka tuvuge ko mfite icyifuzo cyihariye cyo gutsinda umukino no kujya muri kimwe cya kabiri kirangiza, uko byagenda kose ubu ntabwo bizahindura ibyabereye i Kiev. Byarangiye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site