Imyidagaduro

Imyidagaduro:Umuraperi Pilato yibasiye ibyamamare bihimba ama contract ngo bitwike mu ndirimbo ye yise Ndagaswi.

Rene Irankunda wamenyekanye nka Pilato mu muziki nyarwanda ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya hip hop bahagaze neza muri iyi minsi.

Pilato yamenyekanye mu ndirimbo zagiye zikundwa n’abatari bacye mu bakunzi b’injyana ya hip-hop zirimo iyo yise Ntituzagukumbura yakoranye n’umuraperi p fla, Volume niyo, Kigali we share na Makurici yasohoye nyuma y’urupfu rw’umuraperi jay Polly rutavuzweho tumwe n’abantu batandukanye.

Uyu musore uri mu baraperi bacye utatinya kuvuga ko basigaye bakora icyo bita hip hop old school yagiye yumvikana kenshi mu nkuru zagarukaga Kuriyi njyana ya hip hop Aho yakundaga kugaragara Ari kumwe P FLA umuraperi bivugwa ko yamwinjije ndetse akanamukundisha hip-hop.

Pilato kurubu ubarizwa muri view nation entertainment yashyize hanze indirimbo yise Ndagaswi iri kuri Album ye yise Volume niyo. Ni indirimbo yiganjemo amagambo akakaye nkaho yumvikana avugako kugereranya rap akora na Trap Ari nko kugereranya Moummar khadaf na bici trump cyangwa anvelope n’igikapu , muri iyi ndirimbo yumvikanamo agaruka ku byamamaye bikomeye bya hano mu Rwanda nka junior giti avugako atagisobanura yibereye papa slay agaruka no kubasinya amasezerano y’amamiliyari atabaho Aho abakurikiranira hafi showbiz nyarwanda bahita bumva Umuhanzi Bruce Melody uheruka kuvuga ko yasinyiye asaga miriyali.

Kurubu umuhanzi Pilato ni umwe mu bahanzi babarizwa muri View Nation entertainment.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo Ndagaswi ya pilato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site