Showbiz
Trending

Incamake ku buzima bushaririye umunyarwandakazi Isimbi Noeline yanyuzemo mbere yo kujya gukina firime z’urukozasoni.

Isimbi Noeline amaze kuba ikimenyabose kubera amashusho asakaza ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa, akina filime z’urukozasoni yita ko zoroheje n’ibindi.

Uyu mukobwa wujuje imyaka 22 yavukiye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yigeze kuvuga ko afite imyaka itanu yari mayibobo ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, aza kuhava ajyanywe mu kigo cy’inzererezi i Musanze. Iki kigo yakivuyemo afite imyaka 14 asubira i Rwamagana kubana na Se.

Ngo nyuma y’umwaka umwe yaje kwerekeza muri Uganda, ahava ajya muri Kenya.

Bitewe n’uko atari afite ibyangombwa kandi ari umwana muto, mu buhamya bwe yigeze gutanga mu 2019 yavuze ko yatawe muri yombi amezi icyenda mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.

Agarutse mu Rwanda ngo yashuguritse ibyangombwa ari na ho yahinduriye amazina nyuma aza gusubira muri Kenya.

Aha yahabaye imyaka itatu mbere y’uko mu 2017 ajya muri Afurika y’Epfo, ahava asubira muri Kenya.

Muri Kenya uyu mukobwa yongeye kuhava mu 2018 asubira muri Afurika y’Epfo, mbere y’uko muri 2019 agaruka mu Rwanda ari na bwo yiyamamarizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Aherutse kuva mu Rwanda mu mpera za 2019 anyura muri Uganda aho na ho yakoraga akazi ko kubyina mu tubari, ajya muri Kenya ndetse kugeza ubu atuye muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site