Imikino
Trending

Inzira igoranye ya N’Golo kanté kuva mu gutunda ibishingwe kugeza abaye icyamamare.

N’Golo Kanté uherutse kwegukana igikombe cya Champions League ari kumwe n’ikipe ya Chelsea ari kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Irwandamedia.rw yakusanyirije abasomyi bayo ibidasanzwe ku buzima bwe n’uburyo yazamutse muri ruhago.

Yavukiye ku bimukira b’abanya Mali avukira rwagati mu mugi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, nubwo hari uwatekereza ko umuntu utuye muri Paris aba abayeho neza bitewe n’iterambere ry’uyu mugi n’iry’igihugu cy’Ubufaransa kuri N’Golo Kanté we siko byagenze kuko yavukiye anakurira mu Buzima bushaririye.
We n’Umuryango we bari batunzwe n’amafaranga bakuraga mu gukusanya imyanda, aka kazi yagafatanyaga na se waje kwitaba Imana afite imyaka 11 y’amavuko ubuzima burushaho kumubihira no kumwongerera inshingano zo gusigara ariwe utunze umuryango we warimo nyina n’abavandimwe be bane.

mama wa N’Golo kanté.
Avuka yahawe amazina N’Golo Kanté , Izina Kanté rikomoka ku rurimi rw’iki Bambara rukoreshwa cyane n’abari hagati ya Miliyoni 30 na 40 mu gice cya Afurika y’Uburengerazuba nka Burkina Faso, Senegal, Guinea-Bissau, Guinea, Liberia, Ivory Coast na Gambia.

Amafaranga atunga umuryango barayabonaga bakabaho we na barumuna be, byaje kuba bibi ariko nyuma ise yitaba Imana N’Golo Kanté aba imfubyi afite imyaka 11 gusa y’amavuko. Nyuma y’urupfu rwa se niwe wasigaranye inshingano zo kwita kuri ba rumuna we yunganira nyina , kuva icyo gihe binavugwa ko ariho yatangiriye kugira inshingano zigoye atangira gutekereza ku cyari guhindura ubuzima bw’umuryango we.

nyuma y’imyaka 20 inzozi ze zo gutwarana n’ikipe y’igihugu igikombe cy’isi zaje kuba impamo.

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’ubufaransa itwaye igikombe cy’isi mu 1998 Yatangiye kwigirira ikizere kuko iyi kipe yarimo abimukira benshi nkawe. Yatangiye kwigirira ikizere ku myaka umunani agana ikipe y’abana yari iri mu gace yavukiyemo atangira kuyikinira ndetse abwira abantu ko nawe ashaka gutwara igikombe cy’isi ari kumwe n’u Bufaransa ibi ntibyatinze nyuma y’imyaka 20 yabigezeho we n’Ubufaransa batwarana igikombe cy’isi .
nyuma yo kugira inzozi zo gutwara igikombe cy’isi yahise yinjira mu gakipe kabaga mu gace bari batuyemo.

Ubwo bakirwaga i Elysees na Perezida Macron bamaze kwegukana igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya aho babigezeho batsinze CROATIOA 4-2, bagenzi be bamukoreye indirimbo bati ni mugufi , ni mwiza yabashije guhagarika Lionel Messi (il est petit, il est gentil, il a bouffé Léo Messi)

Kuba umukinnyi mwiza ntabwo bije mu minsi ya none yamye ari umukinnyi mwiza mu makipe yose yabanje gukinamo nka Boulogne.

Na Caen , None byatewe n’iki ngo atinde kumenyakana? Uwamutoje umuzi neza ariwe Pierre Ville avuga ko icyabiteye ari uko aba scout batamukundaga kubera ingano ye dore ko ngo babonaga nta gihagararo afite bityo bakabona batamwizera ku mwanya akinaho uba usaba ibigango no guhora uhanganye mu kibuga, ikindi nuko babonaga adakunze kuvuga ndetse ngo byanaterwaga nuko we atihariraga umupira nk’abandi bana baba bashaka gukina biharira kugirango bigaragaze.

Icyo uzaba ntaho kijya Kera kabaye yabengutswe n’ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza yakinaga mu kiciro cya kabiri mu 2014, ageze muri iyi kipe yari atangiye kubona ko ubuzima bushobora guhinduka.Akihagera ubuzima bwaramugoye kuko amakipe yakinagamo yari atuye hafi y’ahaberaga imyitozo bityo akajya ku myitozo n’amaguru, ageze mu mujyi wa Leicester yabonye inzu kure y’ikibuga cy’imyitozo atangira kugerageza kugenda n’amaguru aho ayo yazindukaga akajya ku myitozo n’amaguru rimwe na rimwe bikamusaba kugenda yiruka ngo adakererwa.

Nyuma ariko yaje kubona bizamugora ahitamo kugura imodoka, Mu gihe abandi ba Star bagura imodoka zihenze we yahisemo kwigurira imodoka ya MINIBUS kugirango ajye ayikoresha ariko anayikoresha mu gutwara umuryango we mu gihe bibaye ngombwa.

Ari muri Leicester city niho yamenyekaniye cyane kuko yayifashije kuzamuka mu kiciro cya mbere ihita inatwara igikombe cya Shampiyona 2015–16 nyuma y’imyaka isaga ijana , amaze kwegukana igikombe yerekeje muri Chelsea naho ahita ahatwarira igikombe cya Shampiyona 2016–17, Chelsea yakomeje no kuyigiriramo ibihe byiza ahatwarira n’ibindi bikombe birimo FA Cup, Europa League n’igikombe cya Champions league .

Nyuma yo gutwara champions league batsinze ikipe ya Manchester City yashimangiye ko ashimishijwe no kongera kwandika amateka ariko avuga ko instinzi bayikesha gukorera hamwe bityo atewe ishema n’ibyo bagenzi be bakoze.

N’Golo Kanté uherutse kwegukana Champions league natwara igikombe cy’Uburayi kigiye gutangira guhera taliki 11 Kamena dore ko ari mu ikipe y’gihugu y’Ubufaransa ihabwa amahirwe azaba abaye umukinnyi wa kabiri ku isi ubashije kwegukana shampiyona y’ubwongereza, igikombe cy’isi, champions league, Europa league n’igikombe cy’uburayi, Uwakoze ibi kugeza ubu ni umukinnyi Pedro Rodriguez wenyine.

Azwiho kudakunda imodoka zihenze ,uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi £290,000 ku cyumweru dore ko ari mu bahembwa amafrw menshi muri Chelsea ni ukuvuga miliyoni 300 z’amanyarwanda ku cyumweru yigendera mu modoka yo mu bwoko bwa Minubus ngo nayo yayiguze ari ukubura uko agira kuko byamugoraga kugera mu myitozo ubundi ngo yagakwiriye kujya agenda n’amaguru.

Abandi ba STAR bagira abakunzi b’abakobwa cg abagore ariko we nta mukunzi agira , nta mugore arashaka, ndetse nta n’umukunzi agira nubwo abakobwa benshi bamukunda kubera ubunyangamugayo no kumubonamo umuntu waba indahemuka. Ku myaka 30 y’amavuko ngo igihe ntabwo kiragera yahisemo guha umutima we umwuga wo gukina ruhago no kwita ku muryango we.

Kurekura amafaranga biri mu bintu bimugora , uyu mukinnyi ubarirwa amafaranga agera kuri miliyoni 30 z’ama paund ni ukuvuga asaga miliyari 30 z’amanyarwanda no kwishyura ibiryo muri restaurant abyishyura agononwa.

Niba uri umufana we, Iyi nkuru se wigeze uyimenya? David Luiz na Willian bagikina muri Chelsea bari bafite restaurant mu mujyi wa Londres, iyi Resturant yagiraga igihe ikanyuzamo igatanga ibiryo by’ubuntu ku bantu bayijyagamo, kuri uyu munsi N’Golo Kanté ngo ntiyatangwaga yarazaga akarira ubuntu atinya kujya ahandi ngo yishyure.

N’Golo Kanté nubwo yize bimugoye ariko yabashije kwiga , afite imyaka 18 yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu icunga mutungo aza no kongeraho imyaka 2 abona impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri mu icungamutungo , nasoza ruhago avuga ko azakora akazi ko kwibera umubitsi , uyu mwuga n’ubundi niwo wari amahitamo ya kabiri mu gihe gukina ruhago bitari kumukundira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site