Amakuru
Trending

Italy: igishushanyo cya loti uvugwa muri bibiriya cyari cyarasahuwe n’ingabo za Hitler cyabonetse.

Kimwe mu bintu byasahuwe byasahuwe n’Ingabo z’Aba-Nazi ubwo zigaruriraga Umujyi wa Poitiers uri mu Burengerazuba bw’u Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’Isi harimo n’igishushanyo cya loti n’abakobwa be, byasubijweyo nyuma yo kuzenguruka mu Burayi kigurwa
Kikanacuruzwa n’abacuruzi batandukanye bo mu burayi.

Inkuru yatangajwe n’urubuga7sur7 yavugaga ko icyo gishushanyo cyitwa “Loti n’abakobwa be babiri bamuha icyo kunywa” cyakozwe na Nicolas Poussin ufatwa nk’umwe mu Bafaransa b’abahanga bo ha mbere bari bazi gushushanya. Mu kinyejana cya 17 ni bwo yagikoze yifashishije amavuta.

Cyashyizwe mu nzu ibishushanyo bibikwamo mu buryo bwemewe n’amategeko i Poitiers, mu 1944 nibwo cyaje kwibwa n’abasirikare ba Hitler ubwo bahageraha. Nyuma y’imyaka ibiri cyatangiye gushakishwa, bigeze mu 1947 gishyirwa ku rutonde rw’imitungo yibwe muri icyo gihugu mu ntambara y’Isi ya Kabiri.

Mu 2019 cyajyanywe mu iserukiramuco mu gihugu cy’ubuhorandi arinaho umwe mu badage warukizi yakibonye akakibuka agahita atangiza urubanza ku bari bakizanye muri iryo serukiramuco.

Mu 2020 ni bwo iperereza ryo gushakisha aho icyo gishushanyo cyaba kiri ryubuwe, kubera ikirego cyari cyatanzwe n’Umusuwisikazi w’imyaka 98 n’Umunyamerika w’imyaka 65 “bazakizungura”.

Hahise hashyirwaho itsinda ryo mu mutwe w’abasirikare batorejwe kurinda ibirango by’umuco rigomba gushaka icyo gishushanyo mu Butaliyani, kiza kuboneka mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Mu itangazo Polisi y’u Butaliyani yageneye abanyamakuru ku wa 1 Mata 2021, yavuze ko icyo gishushanyo cyagarujwe kikanasubizwa ba nyiracyo, ariko ntiyatangaza igihe n’aho byabereye.

Hagaragazwa ko mu ntambara ya kabiri y’Isi, Aba-Nazi bibye cyangwa bagurana ibishushanyo bigera ku bihumbi 600 mu Burayi, byiganjemo iby’Abayahudi. Hitler wari ukuriye izo ngabo ngo yari agamije kugira inzu ndangamurage yuzuye ibishushanyo n’ibihangano by’ubugeni bihenze.

Mu 1998 ibihugu 44 byahuriye i Washington D.C bigamije kwigira hamwe uko ibyo bishushanyo byasubizwa aho byibwe, ariko kugeza mu 2019 hari hakibarurwa ibirenga ibihumbi 100 bitaramenyekana aho biherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site