Imyidagaduro
Trending

Kenny sol yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo ibice by’ibanga by’umukobwa yakoreshejemo.

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Mwene samusure avukana isunzu!”. Kenny Sol usanzwe afashwa na Bruce Melodie nawe yakoze indirimbo iri mu mujyo nk’uw’izo mukuru we amaze igihe akora ziswe ko zirimo amagambo y’ibishegu.

Hashize iminsi Bruce Melodie yijujutirwa kubera kuririmba indirimbo zirimo amagambo yiswe ibishegu aba aganisha ku gutera akabariro.

Uyu musore wafunguye inzu ifasha abahanzi yise ‘Igitangaza Music’ irimo Kenny Sol na Juno Kizigenza; abo areberera mu muziki bakomeje gutera ikirenge mu cye.

Mu ndirimbo nshya Kenny Sol, yatunguranye ashyiramo amashusho y’umukobwa ugaragaza ibere. Ni indirimbo irimo amagambo yumvikanisha umusore uri kubwira umukobwa yakunze cyane ko urukundo rwabo rwafashe umurego.

Kenny agaragaramo igice kinini ari kumwe n’umukobwa bari mu cyumba, basa n’abishimisha baryohewe n’urukundo. Harimo agace umukobwa asunikira ku gitanda uyu muhungu, maze akamujya hejuru gusa uwafashe amashusho ntiyerekana neza ibikurikiraho.

Hari aho aririmba ati “Dore uritonda, wikuraho, winyeganyega, wikubagana, pour me water [rekura amazi] nzimye fire [umuriro], winyeganyeza, wiyorobeke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site