Amakuru

Kenya: Abagabo babanza guca mu ndaya mbere yo kujya mu kazi mugitondo

Mu masaha ya mugitondo kare cyane nka 5:45am usanga abagabo mu mugi wa Nairobi mumihanda bajya mukazi, ku mashuri no kunsengero gusa bakagira ahantu babanza kunyura mbere yo kujya muri gahunda zabo z’umunsi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya, ivuga uburyo abagabo bo mu mugi wa Nairobi usanga mu ruturuturu bavuye mungo zabo bagiye mu mirimo itandukanye ariko bakabanza guca ku bakora umwuga wo kwicuruza uzwi ku izina ry’uburaya bakabanza kuryamana nazo mbere yo gukandagira aho bakorera.

Umwe mu bakora umwuga w’uburaya mu gace ka Majengo, i Nairobi yabwiye abanyamakuru Ati: “Dutangira kwiyerekana nko mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, kandi ni bwo abakiriya baza ari benshi. Bamwe bari muma kositimu n’amasakoshi. Ushobora kwibwira uburyo bashobora kuba bahangayitse ijoro ryose urebye uburyo bishima iyo bageze mu biganza byacu”.

Sarah yavuze ko abagabo benshi bubatse berura ku mugaragaro ko bababariye mu maboko y’abagore babo mu buriri bwabo ndetse bamwe bakarira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’indaya. Sarah yagize ati: “Turi mu bucuruzi, ariko natwe ugira amarangamutima iyo tubonye bahangayitse muri ubwo buryo.”

Yavuze kandi ko, abagabo bamwe bishyura inshuro ebyiri abandi bumva banyuzwe na service bahawe bakanatanga tip(ishimwe) y’amashiringi 50 cyangwa arenga. Yongeyeho ko abafite ubumuga bugaragara inyuma ndetse n’abatabona bishyura amashiringi 200.

Abakora umwuga wo kwicuruza muri Nairobi bavuga ko abashakanye iyo batuvikana bituma abagabo bajya gushakira imibonano mpuzabitsina ahandi bataye ingo zabo, ngo gusa kuri bo ni inyungu kuko baza babagana ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site