Waruziko
Trending

Kenya: yateye inda abakobwa 3 bavindimwe mu mezi2 gusa.

Iyi si tubayemo duhura n’ibintu byinshi bitandukanye hari ibibaho bikadusiga twibaza niba koko iyi si iri hafi kurangira, umunsi wose twumva, dusoma ndetse tunumva amakuru atandukanye adasanzwe.

Muri iyinkuru ndakubwira kubyerekeye umugabo wateye inda abakobwa 3 bavukana.

Ibi bintu bidasanzwe byabaye mubyukuri mumwaka wa 2019 aho inkuru y’umugabo w’umunyakenya yanyuze kumbuga nkoranyambaga, ariko ntabwo byari byiza na gato.

Uyu mugabo udasanzwe yateye inda abavandimwe3 b’abakobwa bose baramubyarira, yatangiranye nimfura muribo noneho akurikizaho uwa kabiri wavutse hanyuma asoreza avuka kuri bucura muri bo, amakuru yizewe neza avugako bose yabikoze mu mwaka umwe wa 2019 ndetse hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe.

Twabibutsa ko umukobwa w’imfura ndetse na bucura babyaye abakobwa, mugihe uwakabiri yabyaye umwana wumuhungu, gusa ibyo ntibitangaje cyane, ahubwo igitangaje ni uburyo ababyeyi babo bakobwa bishimiye cyane ibyo uwo umugabo yakoze.

Iyi nkuru yose isa nkaho itavugwa, ko iyaba yari muri firime iba yarahinduye imivurungano ikabona ijwi ryiza kandi igaha isomo ryimyitwarire muri societe ariko ikibabaje nuko byabaye mubuzima busanzwe.

Ikintu kibabaza cyane nuko iki gikorwa gisuzuguritse cyane, kugeza aho abagore babigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo yarishimye kuburyo utakumva. Bitandukanye n’abandi bacyeba aba bagore babanye neza n’umugabo wabo munzu imwe nta ntonganya, nta matiku arangwa muri uwo muryango mugari w’abagore 3 bahuriye ku mugabo umwe.

Abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iyi nkuru bagiye bavugako isi iri kugera ku iherezo mu gihe abandi bavuzeko kuva cyera byahozeho batanga urugero kuri yakobo wo muri bibiriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site