Amakuru
Trending

Lady Gaga yibwe imbwa ze ebyiri, ndetse uwazirindaga araraswa .

Mu ijoro ryo ku wa gatatu abantu bataramenyekana bibye imbwa ebyiri z’icyamamare muri muzika Lady Gaga nyuma yo kurasa umukozi we wari ushinzwe kuzitaho. Posiri yo muri Los Angels yemereye BBC ko uyu mukozi wa Lady Gaga warashwe yahise ajyanwa kubitaro.

Lady Gaga ubwo yari ateruye imbwa ye

Umuhanzikazi Lady Gaga nyuma yo kubura irengero ry’imbwa ze akunda cyane, yatangaje ko yashizeho ibihembo bishimishije ku muntu uzabasha kugarura imbwa ze zibwe. Gaga yavuze ko ashyizeho ibihumbi 500 by’amadorari ya Amerika ku muntu uzabasha kugaruza imbwa ze ‘Koji na Gustav’. Umunyamakuru we yavuze ko umuntu waba amenye amakuru y’aho imbwa ziherereye yabandikira kuri KojiandGustav@gmail.com.

Ubwo abajura bateraga bakarasa umukozi ndetse bagatwara imbwa ebyiri arizo Koji na Gustav, indi mbwa ya gatatu yiswe Miss Asia yahise yiruka irabacika ariko nyuma iza kugarurwa na porisi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Imbwa za Lady Gaga arizo zari zigenderewe kubera ubwamamare bwe, cyangwa hari ikindi abibye bari bagenderewe bagakubitana n’imbwa, cyangwa se ari ukubera ubwoko bw’izi mbwa bwakuruye abantu kuziba.

Amakuru avuga ko muri reta zunze ubumwe za Amerika hakunze kugaragara ibirego byinshi by’abantu bakunze kwibwa amatungo yabo yo murugo. Nk’uko tubikesha BBC, Muri Mutarama umugore wo muri San Francisco yatunzwe imbunda n’abagabo batatu ndetse bagenda batwaye n’imbwa ye y’amezi atanu.

Imbwa bavuga ko ari izo mubwoko bw’izubufaransa, ari nazo Lady Gaga yari atunze ngo zirazwi cyane kandi abantu benshi baba bazishaka ku bwinshi. Gusa ngo ziragorana kororoka kuko bisaba kuzitera intanga z’inkorano kugira ngo zibashe kororoka. Ngo usanga akenshi zifite imitwe minini n’ibitugu binini.

Ishami rya polisi rya Los Angeles ryemeje ko barimo gushakisha umugabo warashe n’imbunda agakomeretsa umukozi wari ushinzwe kurinda imbwa ku ahitwa Siyera Bonita y’Amajyaruguru mu ijoro ryo kuwa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site