Imyidagaduro

Miss channel yashyize hanze imbamutima ze nyuma yo guhabwa passport nshya.

Mu minsi ishize ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda byatangaje ko abantu bagikoresha impapuro z’inzira (passports) zatanzwe mbere ya 27 Kamena 2019 bagomba kwihutira kuzisimbuza passport nshya ihuriweho n’ibihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba. Izaba ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga(e-passport).

Umuhanzikazi Nirere channel wamenyekanye ku izina rya Miss channel mu ruganda rwa muzika nyarwanda aho yitabiriye ndetse akanegukana amenshi mu marushanwa yagiye ategurwa mu Rwanda mu myaka ishize twavugamo nka Salax awards ryavuzweho kuzamura no guteza imbere urwego rw’umuziki n’umuhanzi nyarwanda muri rusange.
iyi niyo passport nshya ihuriweho n’ibihugu bibarizwa mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Ku gicamunsi cyo kuwagatatu nibwo imbamutima zamurenze avugako atewe ishema no kuba yabonye urupapuro rw’inzira (passport) ya east Africa yasimbuye iyo yarasanganywe y’uRwanda.

Abicishije ku rubuga rwe rwa twitter Miss channel yatangaje ko yarize amarira y’ibyishimo ubwo yahabwaga passport Ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, ni passport ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho Uganda na kenya biri mu bihugu byahuriye n’URwanda mu kuba byaremeye bigashyira mu bikorwa uyu mushinga.

Biteganyijwe ko passport zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda zizaba zitacyemerewe gukoreshwa nyuma ya taliki 21 kamena 2021 kuva kuri iyi taliki hazatangira gukoreshwa passport ibihugu byo muri East Africa bihuriyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site