Amakuru
Trending

Miss Kayibanda Aurore yavanye mu rujijo abibazaga ku mubano we na Egide

Kayibanda Mutesi Aurore wabaye miss Rwanda wa 2012 yamaze amatsiko ndetse akuraho urujijo Ku bantu bibazaga niba akiri kumwe na Egide cyangwa baratandukanye ubwo yemereraga umunyamakuru ko yamaze gutandukana na Egide bari bamaze igihe bakundana.

Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranya mbaga no mu bitangaza makuru birandukanye, yavugaga ko Miss Aurore ashobora kuba atakiri kumwe n’umugabo we Mbabazi Egide wamwambitse impeta y’urukundo ndetse bagasezerana mu mategeko. Ibi byashingiraga ku bimenyetso byagiye bibigaragaza nko kuba aba bombi ntawari ugikirikira undi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, ndetse bakaba barasibye amafoto yabo bari kumwe bari barapositinze ku rubuga rwa Instagram.

Ibi byatumye abantu batangira gutekereza ko ntakabuza aba bombi bashobora kuba batakiri kumwe gusa biguma ari ibihuha kuko muri bo ntawari warigeze agira icyo abitangazaho.

Kuri iki cyumweru cyo kuya 21 gashyantare, nibwo Miss Mutesi Aurore yamazeho urujijo maze yemeza ko yamaze gutandukana na Egide. Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudi wamenyekanye cyane mu itangaza makuru ryo mu Rwanda ubu akaba abarizwa muri reta zunze ubumwe za Amerika ubwo baganiraga hakoreshejwe ikorana buhanga.

Miss Aurore na Egide ubwo bari bakiri mu rukundo

Yagize ati:” Icyambere ntabwo ndi butange ibisobanuro byimbitse kuko numva ko atari ngombwa, ni ibintu bitureba uko turi babiri kandi ndumva ntavugaho byinshi. Ariko ukuri guhari twaratandukanye. urugendo rwacu rwageze ku iherezo”.

Aurore yemeje ko yatandukanye na Egide

Aurore yirinze kugira byinshi atangaza ku bijyanye no gutandukana kwe na Egide, gusa avuga ko agiye kwandika igitabo kivuga ku rukundo rwabo, ari naho azatanga ubusobanuro bwinshi ku bijyanye no gutandukana kwabo.

Miss Aurore yagize ati:”Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati ‘ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo’, undi ati “Yego.”

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland. Ibi byabaye nyuma y’amezi atanu uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Aurore yari yarasezeranye na Egide mu mategeko

Amakuru avuga ko, aba bombi bari bamaranye imyaka irenga 15 kuko bamenyanye muri 2006 bahuriye mu isabukuru y’inshuti, nyuma bakaza kujya muri reta zunze ubumwe za Amerika mu bihe bitandukanye.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site