Iyobokamana

Mu mafoto Apotre liliane yasuye wa mubyeyi watwawe umugabo n’umunyamasengesho.

Mukandahiro violette ni umubyeyi w’abana 9.atuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo Akagari ka gasharu yumvikanye bwa mbere ubwo havugwaga inkuru y’umukobwa w’umunyamasengesho bahuriye mu cyumba cy’amasengesho bikarangira amutwariye umugabo.
mukandahiro yabanje gusengera apotre nabo bazanye.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Apotre Mukabadege liliane umushumba w’itorero umusozi w’ibyiringiro yahagurutse akajya gusura uyu mubyeyi wahemukiwe n’uwiyitaga umukozi w’Imana.
bimwe mu byo apotre liliane yitwaje ajya gusura mukandahiro.

Gihozo uvugwaho gutwara umugabo wa violette agisa amutanye abana 9 ngo bajyaga bahurira mu byumba by’amasengesho cyane nyuma ngo Gihozo aza kubwira violette ko umugabo we abyara abana beza ko nawe bigomba kurangira amubyariye .

gusa violette yabanje kugirango ni amashyengo biza kurangira Gihozo n’umugabo we bajyanye kugeza ubu nta muntu uzi aho bagiye.

Mu kiganiro yagiranye na irwandamedia.rw Apotre Mukabadege liliane yavuzeko yashenguwe cyane n’iyinkuru avugako itari ikwiye kuranga abakozi b’Imana avugako yumvise kubwe hari icyo yakora mu gufasha uyu mubyeyi gusa ko mu kujyayo atagiye kumufasha nk’umushumba w’itorero ahubwo yagiye nka liliane wakozwe ku mutima n’inkuru ya violette asoza asaba n’abandi bifitemo umutima utabara no gukorera Imana kwegera uriya mubyeyi bakamuba hafi mu buryo bwose dore ko muriyiminsi ubuzima butamworoheye we n’abana be nyuma yo gusigwa n’umugabo.

Kurubu Mukandahiro violette avugako nta makuru yaho gihozo n’umugabo we bagiye avugako ahangayikishijwe n’imibereho y’abana be bato dore ko bamwe muri bo batakijya ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site