Imikino

Mu mafoto AS Kigali yitegura guhindura izina yerekeje muri Tunisia aho izacakirana na CS sfaxien.

Ikipe ya AS Kigali yaraye ihagurutse i Kigali yerekeza muri Tunisia, aho ibanza guca Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na CS Sfaxien

Ku i Saa Saba z’ijoro ryakeye, ni bwo ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Tunisia ariko ikabanasza guca ku kibuga cy’indege cya Istanbul muri Turukiya, ikaba igiye gukina na CS Sfaxien yaho, mu mukino ushobora kuzatanga itike y’amatsinda ku ikipe izasezerera indi.

Umutoza Eric Nshimiyimana yahagurukanye abakinnyi 20, barimo batanu bavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga CHAN, abo ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Bayisenge Emery, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane na Muhadjili Hakizimana.

muhadjir biranugwanugwa ko hari amakipe yatangiye kumwifuza nyuma yaho baviriye muri CHAN.
Bayisenge Emery nawe wari wajyanye n’amavubi muri Cameroun ari mubo umutoza Nshimiyimana yahagurukanye.
urutonde rw’abakinnyi 20 Eric Nshimiyimana yahagurukanye.

Umuyobozi w’ikipe Shema Fabrice yavuzeko as Kigali izahinduka Kigali fc ibi ngo bikazafasha abaterankunga gushyiramo imigabane gusa ntiyatangaje igihe cya nyacyo izina rizahindurirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site