Imyidagaduro

Mu mafoto irebere ubwiza bw’abakobwa bahagarariye umujyi wa kigali muri miss Rwanda 2021.

Uyumunsi taliki 20 Gashyantare nibwo habaye igikorwa cyari gitegerejwe n’abatari bacye cyo gutoranya abakobwa bagomba guhagararira intara n’umujyi wa kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ni igikorwa cyaciye kuri televiziyo y’igihugu shene yayo ya KC2 hakurikizwa ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry”icyorezo cya coronavirusi.

Kuva tariki 9 Gashyantare 2021 kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021 abakobwa bakabakaba 400 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021, amashusho yabo yanyujijwe kuri KC2, ndetse niho akanama nkemurampaka kabakurikiraniye gatanga amanota.

Nyuma y’uko abahagarariye Intara zose n’Umujyi wa Kigali bamaze gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2021 hatangajwe urutonde rw’abahagarariye buri ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Abagize akanama nkemurampaka katanze amanota ni Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus, Pamela Mudakikwa, umwe mu baharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori; Michèle Iradukunda ukorera RBA; Mariya Yohana, umuhanzi uzwi mu muziki gakondo ndetse na Miss Jolly Mutesi ukuriye Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda.

Mbere y’uko batangira kugaragaza abahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, habanje gucishwaho incamake z’ibikorwa by’indashyikirwa by’abakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda kuva mu 2014 ubwo Rwanda Inspiration Back Up yatangiraga kuyitegura.


Akariza Amanda.

Akeza Grace.

Gaju evelyne.

Ingabire Grace.

Kabagema laila.

Karera chrysie.

Kayirebwa marie paul.

Kayitare isheja morella.

Musana hense teta.

Musango Nathalie.

Umutoni witness.

Uwase phiona.

Uwera aline.

Aba nibo bakobwa bagiye guhagararira umujyi wa kigali nyuma yiki gikorwa harakurikiraho pre-selection.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site