Iyobokamana
Trending

Mu mafoto Musenyeri sinayobye eduard yatangiye inshingano zo kuyobora Diyosezi ya Cyangugu.

Nyuma yo gutorwa na Papa Francis ku wa 6 Gashyantare, Musenyeri Edouard Sinayobye yatangiye inshingano zo kuyobora Diyoseze ya Cyangugu iri mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ni inshingano Musenyeri Sinayobye yahawe kuri iyi tariki ya 25 Werurwe, umunsi wanahuriranye n’umunsi mukuru wa Bikira Mariya, ubwo yamenyeshwaga ko azabyara umwana w’umuhungu kandi akamusama ataryamanye n’umugabo.
Musenyeri sinayobye eduard agirwa inama n’abandi basenyeri.

Kuri uyu munsi, Musenyeri Sinayobye yasengewe ndetse anayobora igitambo cya Misa cya mbere nka Musenyeri. Mu rwego rwo gusohoza ubutumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yavuze ko azagendera ku ntego igira iti “Ubuvandimwe muri Kirisitu”.

Muri uyu muhango, abandi basenyeri bose ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bari bahari, ndetse yimitswe na Musenyeri Rukamba ukurikiye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

Mu bandi basenyeri bari bahari harimo Cardinal Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Mgr. Andrzej Józwowicz, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari ahagarariye Leta, ndetse mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abasenateri, abadepite n’abayobozi b’uturere. Inzego zihagarariye amadini n’amatorero atandukanye na zo zari zihagarariye.

Muri uyu muhango, Musenyeri Sinayobye yahawe inyigisho na bagenzi be, arasabirwa, arambikwaho ibiganza, avugirwa isengesho ry’Iyeguriramana, ari na ryo rikuru rikorwa muri iyi mihango, rikaba ikimenyetso cy’uko uwari padiri ahindutse Musenyeri.

Abapadiri bo muri Diyoseze ya Cyangugu kandi bashimiye Musenyeri mushya wabo, bamusezeranya kuzamwubaha.
musenyeri Sinayobye arahirira kuzubahiriza inshingano ahawe.

Musenyeri Sinayobye yavuze ko yishimiye kuba yahawe izi nshingano, ati “Banyambitse impeta, ubwo nkazagomba guhora nyambaye iteka, ni ikimenyetso cy’uko ngiranye isezerano ridahinyuka n’umuryango w’Imana wa Diyoseze ya Cyangugu. Iyo mpeta si ikimenyetso gusa, iherekejwe n’inema Imana iduhaye ngo njyewe n’uwo tugiranye isezerano, Diyoseze ya Cyangugu, tuzahore turi umwe muri Kirisitu”.
Musenyeri Sinayobye yaryamye yubitse inda nk’ikimenyetso ko yemeye inshingano nshya.

Yongeyeho ati “Diyoseze ya Cyangugu tugiranye isezerano, ni umugeni mwiza Imana yandambagirije, naramushimye. Mpamagariwe kuyikunda no kuyitangira nk’umubiri wanjye bwite. Ku bakirisitu ba Cyangugu, nanjye ndi umugeni Imana ibahaye”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site