Amakuru
Trending

Mu myambaro ya gisirikare perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique bagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu byombi ziri mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro.

Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.

Kuri uyu gatanu taliki 24 nzeri nibwo perezida wa repubulika y’uRwanda Paul Kagame yageze muri Mozambique Aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi2. u Rwanda ruherutse kohereza ingabo zo gufasha igihugu cya Mozambique guhashya no guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye ibice bimwe na bimwe byo muri icyo gihugu.

Akigera muri Mozambique perezida Paul Kagame arikumwe na mugenzi we Filipe Nyusi bahise bajya kugirana ibiganiro n’ingabo z’ibihugu byose ziri gufatanyiriza guhashya inyeshyamba zari zarigaruriye imijyi nka Cabo delgado.ni igikorwa abakuru b’ibihugu byombi bagiyemo bambaye imyambaro ya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site