Imikino
Trending

Mwemere Ngirinshuti watabarijwe n’abanyamakuru yashyikirijwe inkunga yagenewe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Kuruyu wa gatatu taliki 2kamena nibwo Mwemere Ngirinshuti yatumiwe mu kiganiro cy’imikino gica kuri radio dix kitwa urukiko gikorwa n’abanyamakuru bamaze kumenyerwa nk’abacamanza barimo Karenzi,kazungu clever,kalisa bruno taifa ndetse na Antha .

Byari ku bwimpamvu zo kumushyikiriza inkunga bamukusanyirije nyuma y’ubuvugizi bamukoreye bitewe n’ubuzima butari bwiza yarabayemo.

Mwemere yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo APR FC,KIYOVU SPORTS,POLICE FC n’izindi zitandukanye ni umwe muri ba nimero gatatu cyangwa left back beza babayeho mu mupira w’uRwanda. Mwemere kandi yanakiniye ikipe y’igihugu amavubi anayifasha kwitwara neza mu mikino itandukanye yagiye ayikinira.

Mu kiganiro urukiko cyo kuwagatandatu taliki ya 30Gicurasi nibwo abarimo Antha ndetse na Jado max bagarutse ku buzima butandukanye Mwemere yabayemo kuva ku gutunga ibintu byinshi by’agaciro kugeza ubwo yisanze atagira naho kuba bikarangira agiye kubana na mama we mu kazu kibyondo ndetse banatangiza ubuvugizi bwo kumushakira ubufasha.

Abantu batandukanye bagiye bagerageza gufasha babicishije kuri nimero ya Antha aho habashije koherezwaho arenga ibihumbi 700 by’amafaranga y’uRwanda, kuruyu wa gatatu nibwo itsinda ry’abanyamakuru b’urukiko (Abacamanza) ryashyikirije Mwemere Inkunga y’amafaranga yose yoherejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda cyane abakurikira urukiko. Mu magambo macye Mwemere yashimiye abamufashije bose ndetse anagira inama abakinnyi bakiri bato kujya birinda gusesagura imitungo yabo bakibuka kwiteganyiriza.

Iki kiganiri cyashojwe Ngirinshuti mwemere yemerewe akazi muri Shining football academy y’umutoza Nkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site