Imyidagaduro
Trending

Nigeria: Umuhanzi Don jazz yashyize akadomo ku rukundo yakundaga Rihanna akarwima agaciro.

Umunyanijeriya Michael Collins Ajereh wamenyekanye ku izina rya Don jazz ni umuhanzi akaba n’umunyemari uri mubakomeye mu gihugu cya Nigeria.
Don jazz yifuje urukundo rwa Rihanna igihe kirekire.

Don jazz yakunze kumvikana avuga ku rukundo yakunze umuririmbyikazi Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados wahoze akundana n’umuririmbyi Chris Brown abenshi bahamya ko ariwe wamwinjije mu rukundo ndetse bakaba baranigeze kubana munzu imwe nubwo bitigeze bukomeza nyuma y’agatotsi kaje kuza mu mubano wabo bombi.

Mu minsi ishize nibwo umuraperi w’umunyamerika Rocky A$AP na Rihanna bongeye gutangaza ko bongeye gusubukura urukundo rwabo ndetse bavugako ubu aribwo bigiye kuba byiza nyuma yuko bose bamariye kubona akamaro ndetse n’ibyiza by’urukundo bakiyemeza gusubira mu bihe byabo by’urukundo nkuko bigeze babibamo.

Don jazz nyirinzu zitunganya umuziki muri Nigeria za mavin records,Mo’hits records na Good music izi zose zizwiho gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye muri Nigeria ntiyahwemye kugaragaza urukundo akunda umuhanzikazi Rihanna gusa nyuma yuko Rihanna na A$AP batangarije ko bari mu rukundo rwabo rushya uyu mugabo yahise avugako akwiye gushaka undi mukunzi kuko inzozi ze kuri Rihanna zibaye amateka.
abakunzi ba Don jazz harigihe bamuhaga urwamenyo bitewe n’urukundo yerekanaga ko akunda Rihanna.

Nubwo Don jazz yihebeye Rihanna abenshi mu bafana be ntibahwemye kumwereka ko Rihanna atariwe mukobwa wenyine wamubera ndetse bakanagerageza kumwereka ibibi bya Rihanna bo bafata nk’umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge gusa amaso akunda wamugani w’abanyarwanda Don jazz akamuhuma.

Kurubu urukundo nirwose hagati ya Rihanna n’umusore yihebeye A$AP Rocky.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site