AmakuruUbuzima

Ko ntageragezwa ryizewe ryakozwe niki cyatuma urukingo rwa COVID-19 Uburusiya bwakoze rwizerwa?

Nyuma yuko Perezida w’igihugu cy’uburusiya Vladmir Putin atangaje ku mugaragaro ko  igihugu cyaba cyatsinze urugamba rwo gushaka urukingo rwa Corona Virus (Covid-19) ,  kandi rukaba rugiye gutangira guhabwa abaturage biki gihugu   , abahanga muby’ubuzima baribaza ukuntu urukingo rutigeze rutangazwa cg ngo rukorerwe igeragezwa   rwakizerwa nkurugiye kuba igisubizo mu kurandura burundu icyorezo cya Corona Virus (Covid-19) ku isi.

Abashakashatsi  mu by’ubuzima bibaza impamvu Uburusiya bwaba butakurikije amabwiriza ya OMS agenga uburyo inkingo zikorwa zikanemezwa  .

Umuhanga  akaba n’umwarimu  m’ubyinkingo  muri kaminuza ya IMPERIAL COLLEGE LONDON  yo mu gihugu cy’ubwongereza  Danny Altmann  avugako nubwo Uburusiya  bwatangaje insinzi atemeranya nabwo kuko  urukingo bwakoze rutubahirije amabwiriza yashyizweho ninzego z’ubuzima  agenga ikorwa n’iyemezwa ry’inkingo ku isi.

Nubwo abahanga muby’ubuzima bakomeje  kwibaza kubyuru rukingo inzego z’ubuzima mu gihugu cy’uburusiya zo  zatangaje ko uru rukingo rugiye  gutangira guhabwa abaturage babyifuza muriki gihugu  nyuma bikazaba itegeko .

U Burusiya bwatangaje ko m’ukwakira  2020  uru rukingo ruzaba rwageze ku isoko mpuzamahanga .Philippine Nicyo gihugu cyambere cyishimiye iki gikorwa uburusiya bwagezeho ndetse inasaba ko yahabwa uru rukingo rukagera kubaturage bayo.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site