Waruziko

Mu mafoto umuryango umwe wo muri Nigeria wifotozanije n’umurambo umaze amezi 4 ushyinguwe.

Ku isi dukunze kumva abantu batandukanye bagenda bakora ibikorwa bitandukanye n’ibyabandi gusa muri leta ya onitcha,intara ya Anambra mu gihugu cya Nigeria umuryango umwe watunguye abantu ubwo bajyaga kugituro cy’umuntu wabo warumaze amezi 4 ahashyinguwe.
umurambo ni uyu bambitse ikanzu yirabura.

Dr Luke Nkanele yitabye Imana taliki 22 kanama bivuzeko yaramaze amezi ane avuye ku isi y’abazima,ku munsi w’ejo hashize nibwo abo mumuryango umwe n’uyu mugabo bagiye aho bamushyinguye nkuko bari basanzwe babikora buri kwezi gusa ejo ho byari ibindi bindi kuko byaje kurangira bamukuye mu gituro ngo bifotozanye doreko igihe yashyingurwaga icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi hariho guma murugo mu bihugu byinshi.
bahamyako uyu wari umunsi mwiza wo gusezera uwo bakundaga.

Babajijwe icyabateye gufata icyo cyemezo cyo kwifotozanya n’umurambo bavuzeko atari ukumushinyagurira ngo ahubwo hari abataremerewe kuza kumushyingura bityo rero nabo ngo bagombaga kuza kumusezera.
bavugako kwifozanya nawe atari ukumushinyagurira.
yashyinguranywe imyenda iri ku ifoto bashyize ku gituro.
Dr Luke Nkanele yabarizwaga mu itsinda ryagutse ryiganjemo abakire,n’abantu bafite imyanya ikomeye muri leta, n’abandi mu nzego zitandukanye zigenga ubu uyu muryango uyobowe nuwitwa Rev Anthony c onuh.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site