Amakuru

Nyagatare:abagabo bakomeje kwahukana bahunga inkoni bakubitwa n’abagore babo.

Bamwe mu bagabo bo mu mirenge igize akarere ka Nyagatare bakomeje kwahukana nyuma yo kurembywa n’inkoni bavugako bakubitwa n’abagore babo.

Umwe muri abo bagabo ni uwitwa Nduwamungu jean Bosco utuye mu murenge wa karangazi aherutse gukubitwa n’umugore we amuhora ko yatinze gutaha nyuma yo kumutegeka kujya ataha mbere ya saa kumi n’ebyiri. Mu kiganiro yagiranye na Flash tv dukesha iyinkuru nduwamungu yavuzeko inkoni arizo zatumye yahukana agasubira iwabo ari naho ari ubu ati “nagerageje kubanira neza umugore wanjye gusa yarananiye, ubu amaze kunkubita inshuro zigera kuri eshatu najya mu buyobozi bakanyirwngagiza navayo akongera akankubita ubu naramuhunze.

Kurubu Nduwamungu ari kwibaza niba umugore we azaza kumucyura nkuko bikorwa n’umugabo iyo umugore we yahukanye. Umugore wa Nduwamungu yemera ko ajya akubita umugabo gusa ngo bapfa ko ataha atinze.

Si Nduwamungu gusa kuko no mu murenge wa Mukama nawo ubarizwa mu karere ka Nyagatare hari undi mugabo nawe wemeza ko yamaze igihe akubitwa n’umugore we yajya kumurega ibirego bye bigateshwa agaciro. Nyuma ngo yaje guhitamo gutoroka agata urugo mu rwego rwo guhunga inkoni n’itotezwa bya hato na hato.

Avugana na Flash tv umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare David Mushabe Yamaganye abagore bakubita abagabo babo anasaba abagabo bahohotewe kujya bihutira kugana ubuyobozi nkuko abagore byabayeho babigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site