Imyidagaduro
Trending

Nyuma y’igihe kinini Dr jiji agarutse mu muziki

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuri ubu rumaze kwaguka kuburyo bugaragara,dore ko ubu bitandukanye na mbere aho nk’indirimbo umuntu yayumvaga aruko afunguye radiyo bitandukanye n’uyu munsi,aho buri wese abareba kumbuga nkoranyambaga indirimbo cyangwa se akandi gashya kasohotse bitewe n’igisata cy’imyidagaduro runaka ushaka kureba.
Dr jiji kurubu abarizwa mu gihugu cya kenya.

Ushobora kuba umaze igihe gito ukurikirana amakuru y’abahanzi cyangwa ukaba warumvishe zimwe muri izi ndirimbo; Sweety Sweety, Itangazo, Super Market, Antere Ibuye,karibu mu gitanda(welcome to bedy) zahimbwe na Dr jiji ndetse zaje no kwamamara mu myaka yatambutse nka 2015 aho indirimbo antere ibuye yahuriyemo ibyamamare nka Bruce melodie,Amag the brack na Dr Jiji indirimbo yavugishije,abatari bake kubera amashusho yayo yagaragayemo abakobwa,benshi bemezaga ko bisa naho biyambitse ubusa.
hari hashize imyaka hafi 5 adakora umuziki.

Nubwo mwamumenyereye ku izina rya Dr Jiji, ariko amazina ye nyakuri ubusanzwe ni Janvier Mugabukwari kuri ubu wongeye kugaruka mundirimbo ye nshya yise Nipe shibli Nyuma y’imyaka 5 atumvikana muruhando rwa muzika nyarwanda.
Dr jiji yafatanyaga akazi k’ubuganga n’umuziki.

Uyu mugabo wafatanyaga ubuganga ndetse na muzika kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya kenya mu kiganiro gito yagiranye na urumuri.rw dukesha iyinkuru yadutangarije ko atigeze areka muzika ahubwo hari igihe umuntu abari gutegura ikintu gifatika ndetse ko ubu agarutse mugakino abyiteguye dore ko nyuma yiyi ndirimbo Nipe shibli
Yiteguye gusohora nindi vuba cyane.

Kanda hano urebe amashusho y’iyi ndirimbo Nipe Shibli Ya Dr jiji

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site