Amakuru
Trending

Nyuma y’imyaka 27 babana bill Gates yatandukanye n’umugore we.

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: “Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye”.

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu”.

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z’amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.

Bill Gates aburira abantu kwirinda amakuru atari yo ku nkingo
Umuherwe wa mbere ku isi yatandukanye n’umugore we, bandika amateka
Umuntu wa mbere ukize ku isi ari kongera igihe abandi bari guhomba
Umuhigo: ku munsi umwe umutungo wa Jeff Bezos wiyongereyeho miliyari $13
Aba ba Gates – hamwe n’umushoramari Warren Buffett – ni bo bari inyuma y’igikorwa cyiswe Giving Pledge, cyo gusaba abaherwe batunze za miliyari z’amadolari gutanga igice kinini cy’ubukire bwabo bagishyira mu bikorwa bifasha rubanda.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Aba bombi – bagaragara muri iyi foto yo mu 2018 – batanze za miliyari z’amadolari mu bikorwa byo gufasha abantu

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen – wapfuye mu 2018 – mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ‘softwares’ nyinshi.

Bill na Melinda Gates batangaje gutandukana kwabo ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryabo rigira riti: “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro”.

“Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu”.

“Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzimwa mu gihe dutangiye ubu buzima bushya”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site