Imikino
Trending

Nyuma y’umusaruro ugerwa ku mashyi umutoza Mashami Vincent yongerewe amasezerano.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 03/03/2021, FERWAFA yatangaje ko Mashami Vincent ari we uzatoza mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.
itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo humvikanye inkuru yuko umutoza Mashami Vincent yasabiwe kongererwa amasezerano y’ukwezi kumwe kugirango arangizanye n’imikino ikipe y’igihugu Amavubi isigaranye, gusa bitunguranye mu mpera z’icyumweru nibwo hatangiye kumvikana inkuru zivuga ko umutoza Mashami Vincent yaba yongerewe amasezerano y’umwaka umwe bitandukanye n’ibyari byavuzwe mbere.

Kuruyu wa gatatu nibwo minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ryemeza bidasubirwaho amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi. Mubyo Mashami Vincent yasabwe mu gihe cy’umwaka agiye gutoza amavubi harimo gutegura no kongera ubushobozi bw’ikipe ndetse no gukomeza ubusatirizi bw’ikipe kuko nibyo bintu yagiye anengwa cyane.

Ibi bibaye mu gihe amavubi asigaje imikino 2 mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika aho amavubi amaze kugira amanota 2/12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site