Iyobokamana
Trending

Prosper yashyize hanze firime mbarankuru (documentary) igaruka ku mabonekerwa yabereye i kibeho.

Munyaneza prosper ni umunyarwanda usanzwe amenyerewe mu kwandika no kuyobora firime mbarankuru mu Rwanda.

Uko umwaka washiraga undi ugataha yabonaga urujya n’uruza rw’abantu bavugako bagiye i kibeho agahora yibaza mu byukuri icyo bagiye kurebayo bikamushobera. Mu mwaka wa 2015 yaje kwiyemeza gukorera urugendo i kibeho ngo nawe yishirire amatsiko, agaruka ku byo yabonye yo yibanda cyane ku nyubako yabonye atangazwa cyane ni gishushanyo mbonera cyayo avugako biri mu byamuteye gukora firime mbarankuru yise Impanuro irenze.
Nathalie Mukamazimpaka,Alphonsine Mumureke na Mukangango marie Claire bakiri bato.

Mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye muri iyo firime mbarankuru yibanze cyane kuri umwe mu bakobwa babonekewe na bikiramariya i kibeho. Nathalie Mukamazimpaka nkuko bikubiye mu kiganiro bagiranye Nathalie yasobanuye imva n’imvano y’inyubako yiswe ingoro y’umubyeyi bikiramariya bivugwako uko iyo nyubako yubatswe byaba biri mu butumwa bahawe na bikiramariya mu gihe cy’amabonekerwa.
Alphonsine Mumureke wabonekewe bwa mbere na bikiramariya.

Taliki 28.11.1981 nibwo bikiramariya yabonekeye umukobwa wambere witwaga Alphonsine Mumureke aza kubonekera bwa kabiri Nathalie bwa gatatu abonekera umwana w’umukobwa witwaga Marie Claire Mukangango hari taliki 02.03.1982 nyuma yiyi taliki amabonekerwa yarakomeje kugeza taliki 28.11.1989 bivuzeko igihe cy’amabonekerwa cyamaze imyaka hafi 8.
Nathalie Mukamazimpaka kurubu aba i kibeho.

Nathalie Mukamazimpaka yakomeje kuba i kibeho nkuko bivugwa ko bikiramariya yamubwiye kuhaguma bikanemezwa n’abamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru ngo bigeze gushaka kumukura i kibeho imodoka yaribatwaye yanga kwambuka ikiraro cy’akanyuru.
marie Claire Mukangango akiri muto.
Prosper agaruka kuri firime mbarankuru Impanuro irenze avugako icyo uzayireba azungukiramo uretse kumukuriraho urujijo no kumumara amatsiko kubijyanye n’amabonekerwa ya kibeho azanahita yibonera ko hari indi mpano Nathalie yasigiwe na bikiramariya mu gihe cy’amabonekerwa.

Kanda hano urebe firime mbarankuru Impanuro irenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site