Amakuru

RDC: urubyiruko ruba uvira rwishe umuntu rumurisha ubugari runasaba umwe mu basirikare bakuru ngo nawe ruzamwice.

Kuwa15 Gicurasi urubyiruko rw’abanyekongo ruba muri teritwari Uvira muri kivu y’amajyepfo rwicishije umuntu amabuye rumurisha ubugari.

Abaturage babonye ibi bavugako byabereye ku kiraro cya karyamabenge, umuturage wavuganye n’ijwi ry’Amerika yavuze ko yasanze bokeje umuntu hejuru y’ikiraro cya karyamabenge. Aho avugako bamwe bari bahagaze mu mazi abandi baza bakata inyama z’uwo muntu bakoresheje icyuma bakarisha ubugari abandi bari kujya kuzana ibiti by’imigano byo guhinduza inyama.

Uru rubyiruko ngo rwishe uyumuntu rukamurya rumuziza ko yishe mwene wabo witwa Mutumoi shika.

bigambye iki gikorwa bavugako bamuteye amabuye bakamuzana ku kiraro bakamwotsa nyuma bakamurisha ubugari, ubwo baryaga uyumuntu bafunze umuhanda nyuma basaba ko bahabwa majoro katembo jean pierre uherutse kwica arashe umunyamategeko wo muri uvira nabo bakamwicisha amabuye.

Basoza bavuga ko kwica umuntu bakamurya babikora mu rwego rwo gutera abandi ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site