Amakuru

Rib yataye muri yombi umwarimu ku mashuri abanza ya les hirondelles akurikiranyweho gusambanya umwana.

Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Uyumwarimu yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya
Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Gicikiza.

Nkurikiyimfura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yabwiye Kigai Today ko uyu Nkurikiyimfura akurikiranyweho icyaha cyo “Gusambanya Umwana” gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Yagize ati “Urukiko nirumuhamya iki cyaha azahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Yakomeje agira ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora cyangwa yakoze icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, inakangurira abantu gukomeza kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site