AmakuruIyobokamana
Trending

Rurageretse hagati y’abayoboke ba ADEPR na Dr Usta kayitesi uyobora RGB ubu bitabaje inkiko.

Muri iyiminsi itorero rya ADEPR mu Rwanda ryagiye rirangwa n’impinduka no kutavuga rumwe ku myanzuro hagati y’inzego zitandukanye. Kuva ubwo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwafataga umwanzuro wo kweguza komite nyobozi ya ADEPR mu ukwakira kwa 2020.
karuranga Ephrem wayoboraga komite yegujwe na RGB.
pasiteri Ndayizeye Isaie washyizweho na RGB nk’umuvugizi wa ADEPR.

Taliki 08 ukwakira 2020 nibwo RGB yashyizeho komite nyobozi nshya yiswe iy’inzibacyuho iyoborwa na pasiteri Ndayizeye Isaie nk’umuvugizi mukuru nyuma yo kweguza komite yari iyobowe na Rev.Karuranga Ephrem. Nyuma yiryo yeguzwa muri ADEPR hakurikiyeho impaka ndende bamwe bavugako RGB itarikwiye kwivanga mu mikorere y’itorero gusa bamwe mu basobanukiwe amategeko bakemeza ko uko byakozwe ntakibazo gusa nanone byari gukorwa hashingiwe ku mategeko shingiro cyangwa sitati ya ADEPR mu Rwanda aho bari kureka abanyamuryango ba ADEPR bakitorera abayobozi bashya hatabayeho ko Urwego nka RGB rushyiraho abarwo.
Dr Usta kayitesi uyobora urwego rw’imiyoborere (RGB).

Taliki ya 10 mata 2021 nibwo uwitwa Karamuka Frodouard umwe mu banyamuryango ba ADEPR mu Rwanda yashyikirije urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ikirego aho yagobokesheje urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)mu izina ry’umuyobozi warwo, mu byaregerwaga harimo gukuraho icyemezo kinyuranyije n’amategeko cyafashwe na RGB cyo kuwa 08.10.2020 gishyiraho komite y’inzibacyuho y’umuryango ADEPR.

Mu nyandiko Karamuka yashyikirije urukiko irwandamedia.rw twaboneye kopi yagaragajemo ibibazo bitandukanye byirengagijwe mu muryango wa ADEPR binyuze mu cyemezo cy’ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo kuwa 2.10.2020 gihagarika inzego z’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR nyuma, muri izo nyandiko kandi agaruka ku ngaruka abanyamuryango bahuye nazo nyuma y’ishyirwaho rya komite nshya.

Uru rubanza ruzaba tariki ya 6 gicurasi 2021 saa 10h30 rubere ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site