Amakuru

Rusizi: umwarimukazi yanenzwe n’abatari bake nyuma yo gushyira amashusho agaragaza ubwambure bwe kuri status ya WhatsApp.

Umwarimukazi wo mu Karere ka Rusizi, yakoze ibisa n’agashya ashyira amashusho y’ubwambure bwe kuri “Status” ya WhatsApp bitungura benshi bafite nimero ye.

Ayo mashusho amara amasegonda 30, agaragaza umwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45 yambaye umwitero, yawukinze mu mabere n’ahandi hose. Aba asa n’umuntu uri kubyina, agaragaza imiterere ye. Ukomeje kureba, wa mwitero awukuraho akongera akawusubizaho ariko muri uko kuwukuraho, ubwambure bwe bwose buragaragara.

Biba bisa n’aho ari amashusho yafashe ashaka kohereza umuntu kuko aba yitegeye Camera ya telefoni neza agaragara wese.

Umubyeyi urerera ku kigo yigishaho, yabwiye IGIHE ko ibyo uyu mwarimu yakoze ari agahomamunwa. Ati “Ni gute wakwigishwa n’umwarimu nk’uyu ukagira ubwenge?”

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, yabwiye IGIHE ko atarabona raporo ijyanye n’ibyakozwe n’uyu mwarimu gusa ko agiye kubikurikirana.

IGIHE yabashije kubona nimero ya telefoni y’uyu mwarimukazi, asobanura ko ubwo yafataga aya mashusho, n’umugabo we yari ahari.

Ati “Nari iwanjye n’umugabo tugiye gutembera noneho ndi kwambara ansaba ko nakwifotora nkoresheje telefone n’uko ndabimwemerera noneho video yagumye muri telefone ku wa Mbere ngiye ku ishuri arampamagara ambwira ko nibagiwe kuyimwoherereza nibwo nakoze kuri Status nibeshye gahita kagenda.”

Umupadiri uyobora ishuri uyu mwarimu yigishaho yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kubona ayo mashusho ndetse ko nk’ubuyobozi bw’ishuri byababaje.

Ati “Uko mwabibonye natwe ni ko twabibonye biratubabaza turamuganiriza atubwira ko yibeshye akabishyira kuri status ariko ko nyuma yasabye imbabazi n’ababibonye bose uretse ko bamubazaga icyo ari kuzibasabara, gusa ubusanzwe ni umwarimu mwiza ku buryo nanjye nabifashe nk’aho ari ukwibeshya.”

Uyu mwarimukazi ni umubyeyi w’abana bane

Source igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site