Imyidagaduro

Rutsiro: umudozi w’imyenda arifuza kuba miss Rwanda atararangije amashuri yisumbuye.

Imanizabayo Angelique,umudozi w’imyenda wabigize umwuga arasaba ko habaho irengayobora akemererwa guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 nubwo atabashije kurangiza amashuri yisumbuye nka kimwe mu bisabwa abahatanira iri kamba.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 avuka mu karere ka Rutsiro, akaba uwa kabiri mu bana barindwi.

Gukurira mu buzima bushaririye, kugerageza kwirwanaho n’ibindi yanyuzemo ni amwe mu masomo yumva yasangiza abandi bakobwa mu gihe yaba agiriwe ubuntu bwo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda yizeye ko azegukana.
avugako Yiteguye guhatanira ikamba rya nyampinga nk’abandi.

Hejuru y’uburanga, Imanizabayo avuga ko ubwenge n’umuco birebwaho muri iri rushanwa yumva yiyizeye ku buryo aramutse ahawe amahirwe yahatana neza.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE dukesha iyinkuru , yahishuye ko yamaze kwiyandikisha ndetse yahawe ibibazo nk’ibyo abandi bahawe, nyuma yo kubisubiza no kubyoherereza abategura irushanwa azategereza ko yemererwa kwitabira.

Nubwo yiyandikishije, hari kimwe mu bisabwa atujuje cyo kuba agomba kuba yararangije amashuri yisumbuye.

Atii “Ni byo koko sinarangije amashuri yisumbuye nkuko babisaba, nibaza ko bashyiraho irengayobora kuko kutarangiza kwiga ntiyari amahitamo yanjye. Byarangoye nyuma nza gushakisha uko nakwiga imyuga kandi impamyabumenyi nahakuye niyo nanifashishije niyandikisha.”

Uyu mukobwa ahamya ko kuba atararangije amashuri yisumbuye nkuko bisabwa abakobwa bose bitabira iri rushanwa, bitavuze ko adafite ibitekerezo n’imishinga byakubaka umuryango nyarwanda.

Yongeyeho ko aramutse agiriwe ubuntu akemererwa kwitabira iri rushanwa yazaba urugero rwiza ku banyarwandakazi bakitinya kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Nk’umwana wakuriye mu buzima bubi, kwigirira icyizere nkaba nakwitabira Miss Rwanda ndetse Imana ikamfasha nkagira aho ngera nibaza ko byaba isomo kuri benshi.”
Angelique nyuma yo kwiga imyuga arifuza no kuba Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yavuze ko impamyabushobozi yahawe arangije amashuri y’imyuga yize umwaka umwe, yakarebeweho igahabwa agaciro bityo akemererwa guhatana.

Icyakora nubwo uyu mukobwa asaba ibi, biragoye ko yabyemererwa cyereka habaye irengayobora nyine nkuko abyivugira, kuko kimwe mu bisabwa umukobwa wifuza guhatana muri Miss Rwanda ni ukuba yararangije amashuri yisumbuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site