Imikino
Trending

Samson babuwa wavuze ko kiyovu sports ikoresha imyuka mibi yamaze kwirukanwa.

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru

Hashize iminsi mu ikipe ya Kiyovu Sports havugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi, abayobozi n’abatoza,ndetse byanaviriyemo umutoza mukuru Karekezi Olivier kwirukanwa mu kazi yari amazemo igihe gito.

Samson Babuwa aheruka gutangaza ko yabyutse agasanga ukuguru kumurya bikabije, avuga ko ari imyuka mibi
Samson Babuwa aheruka gutangaza ko yabyutse agasanga ukuguru kumurya bikabije, avuga ko ari imyuka mibi
Muri iki Cyumweru ni bwo umukinnyi Samson Babuwa uteri wakinishijwe mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro, yumvikanye avuga ko mu ikipe ya Kiyovu Sports hakoreshwa ubundi buryo yise imyuka mibi kandi atemera.

Mu kiganiro na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze guhagarikwa kubera amagambo yavuze, aho Perezida wa Kiyovu Sports ko ibyatangajwe na Samson Babuwa ari ibinyoma.

Uyu rutahizamu iyi kipe yasinyishije aturutse mu ikipe ya Sunrise, yamaze no kwrukanwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports, ndetse akaba atazanifashishwa mu mukino iyi kipe ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site